Print

Hadi Janvier yasabye Imbabazi FERWACY kugira ngo agaruke mu mukino wo gusiganwa ku magare

Yanditwe na: 11 October 2017 Yasuwe: 236

Umusore Hadi Janvier uri mu beza u Rwanda rwagize mu mukino wo gusiganwa ku magare yandikiye ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare FERWACY arisaba imbabazi kubera amagambo akomeye yavuze ubwo yatangazaga ko asezeye kuri uyu mukino mu mwaka ushize.

Uyu musore wikomye ubu buyobozi avuga ko budashaka iterambere rye ndetse ko butamwitaho uko bikwiriye,aho ndetse yafashe umwanzuro wo gusezera burundu kuri uyu mukino nubwo yari ahagaze neza.

Mu itangazo yageneye itangazamakuru,Hadi yavuze ko umwanzuro wo gusezerera yawufashe ahubutse kubera amarangamutima bityo yifuza kugaruka muri uyu mukino ndetse yiteguye gukora ibishoboka byose akongera kwitwara neza.

Itangazo Hadi yageneye abanyamakuru

Hadi Janvier yegukanye umudali wa zahabu mu mikino nyafurika ‘All African Games’ yabereye muri Brazzaville tariki 14 Nzeri 2015 ndetse aba umunyarwanda wa mbere wegukanye umudali mu mikino nyafurika yo gusiganwa ku magare