Print

Burera: Polisi yataye muri yombi umusore ukekwaho guha ruswa umupolisi

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 12 October 2017 Yasuwe: 347

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 10 Ukwakira, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Burera yataye muri yombi umusore witwa Manirakiza Emmanuel w’imyaka 20 akekwaho gushaka guha ruswa umupolisi wari uri mu kazi, ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Cyanika mu gihe iperereza rikomeje.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira, yavuze ko uyu Manirakiza yari asanzwe yarigize umumotari utwara moto ariko nta ruhushya rwo gutwara ikinyabiziga afite, nibwo ku itariki ya 4 Ukwakira yafashwe na Polisi iyi moto iba ibitswe kuri Sitasiyo ya Cyanika, nyuma y’aho ku itariki ya 10 aza kuza azanye ruswa y’amafaranga 20.000 ashaka kuyaha umuyobozi w’iyi Sitasiyo ngo nawe umusubize iyo moto, aribwo yahise afatwa.

IP Gasasira yasabye abaturage kudatanga no kutakira ruswa, kandi abibutsa ko iki cyaha nta mwanya gifite muri Polisi y’u Rwanda ndetse no mu gihugu muri rusange.

Yagize ati:"Polisi y’u Rwanda ntitanga serivisi ku buryo bunyuranyije n’amategeko itanga serivisi ku buntu, irwanya ndetse igakumira bene ibyo bikorwa bibibya ruswa n’ibindi."

IP Gasasira yanasabye abafite ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’umuhanda yose, aho yavuze ko Polisi yakoze ibishoboka byose kugira ngo yorohereze abafite ibinyabiziga hagamijwe kubagezaho serivise zitandukanye zirimo kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Yavuze ati:” Polisi y’u Rwanda buri kwezi ikoresha ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga, nta rwitwazo abantu bari bakwiye ugira, bakora amakosa yo gutwara ibinyabiziga nta mpushya bafite.”

Yakanguriye kandi abaturage kwirinda no kurwanya ibyaha muri rusange kandi abasaba kujya baha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ikintu cyose gishobora guhungabanya umutekano.

Kurwanya ruswa biri mu byo Polisi y’u Rwanda yibandaho, akaba ari muri urwo rwego yashyizeho umutwe ushinzwe by’umwihariko kuyirwanya (Anti-Corruption Unit).

Ingingo ya 640 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu, wese uha, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, washatse guha undi muntu, ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa yamugiriye amasezerano yabyo kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ikiri mu mirimo ashinzwe cyangwa yifashishije imirimo ye, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga.