Print

Miss Mutesi yongeye guhamya urwo yakunze gafotozi

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 12 October 2017 Yasuwe: 12550

Miss Mutesi Kayibanda Aurore wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2012, uri mu rukundo na gafotozi Egide Mbabazi akomeje kwandika amagambo ku mbuga nkoranyambaga akoresha ahamya urwo yakunze uyu musore bagiye kumarana imyaka igera kuri itatu.

Uyu mukobwa ari mu byamamare bikunzwe hano mu Rwanda ndetse bikunze no kugarukwaho cyane na benshi bitewe n’uburyo yitwara mu rukundo n’uyu musore bivugwa ko bateganya kurushinga mu minsi iri imbere.

Miss Aurore yashyizeho hanze amafoto y’indabo arimo ifoto ihuriwe nawe ndetse n’umukuni we ahamya neza ko yihebeye uyu musore ndetse akomeza gushimangira urukundo rudasanzwe akunda Mbabazi Egide uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Yakoresheje ijambo ry’icyongereza risobanuka ‘Gushimangira umubano n’urukundo agirana na Egide’.

Urukundo rwaba bombi rukunze kwigaragaza cyane mu mafoto bari kumwe cyangwa se igihe umwe aba yagize isabukuru. Ku isabukuru ya Mbabazi Egide mu mwaka ushize, Miss Mutesi aurore yabwiye umukunzi we ko abahungu bose bakwiye ku mwigiraho gukunda.

Uyu mukunzi wa Mutesi Aurore, yaje mu Rwanda mu ntangiriro z’umwaka wa 2015 aho yari aje gutwara Mutesi Aurore gusa banagiranye ibihe byiza birimo gutemberana mu birunga n’ibindi byiza nyaburanga.


Comments

Nina 13 October 2017

Uyu nawe yararindagiye.