Print

Ntabwo aribwo bwa mbere nzaba ntsinze umukino abantu bakabirije cyane-Cassa Mbungo

Yanditwe na: 12 October 2017 Yasuwe: 1072

Umutoza wa Kiyovu Sports Cassa Mbungo aratangaza ko atari bwo bwa mbere agiye gukina umukino wakabirijwe na benshi akawutsinda aho avuga ko ashimishwa ni uko abakinnyi be badakunda kumva ibyo amaradiyo atangaza ndetse atangaza ko nta mufana uzongera kureba imyitozo kugeza umukino we na Rayon Sports urangiye.

Uyu mutoza ukiri mushya muri Kiyovu Sports,aravuga ko uyu mukino bifuza amanota 3 ndetse ko nubwo uyu mukino wakabirijwe atari ubwa mbere akinnye iyi mikino ndetse akayitwaramo neza.

Yagize ati “Uzaba ari umukino ukoemeye kuko tuzakina n’ikipe yatwaye igikombe cy’umwaka ushize,turi kuyitegura neza kugira ngo tuzayitwaremo neza.Hari abakinnyi bafite utuvune tworoheje gusa muri iyi minsi 2 dusigaje tuzareba ko babasha gukina uyu mukino.Icyo nshimira abakinnyi banjye ni uko badakunda kumva ibyo amaradiyo atangaza gusa icy’ingenzi ni uko uyu mukino tuwushakamo amanota 3 ni ubwo wakabirijwe gusa maze gukina imikino myinshi imeze gutya nkayitwaramo neza.”

Uyu mutoza yavuze ko umusore Ngirimana Alexis agifite imvune yoroheje ariko mu minsi 2 iri imbere bazaba bamenye uko ahagaze.

Umukino wa Rayon Sports na Kiyovu Sports uteganyijwe ku italiki ya 15 Ukwakira 2017 kuri stade ya Kigali I Nyamirambo saa cyenda n’igice.


Comments

maso 12 October 2017

ESE yarangije no kuwutsinda? Heee ! Jye nikundira abatoza b’imihayo.