Print

Igihangange muri ruhago George Weah yatorewe kuba Perezida wa Liberia

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 12 October 2017 Yasuwe: 6166

Abaturage miliyoni ebyiri nibo bagomba gutora umukuru w’igihugu ku itariki ya 10 z’uku kwezi.Umukinnyi George Weah wamamaye mu mupira w’amaguru niwe wegukanye intsinzi ahigitsi abakandida 19.

Igihangange George asimbuye kuri uyu mwanya Perezida Ellen Johnson Sirleaf wari umaze manda ebyiri yemererwa n’amategeko.

George Weah, w’imyaka 51 y’amavuko, azwi cyane nk’umukinnyi w’igihangange mu mateka y’umupira w’amaguru muri Afurika.Mu w’1995 yegukanye umupira wa zahabu (Ballon d’Or).

Ari ku rutonde rw’ibihangange begukanye Ballon d’Or nka : Cristiano Ronaldo, Lionel Messi, Zinedine Zidane, Luis Figo, Kaka, Ronaldinho n’abandi.

George Weah yatangiriye umupira w’amaguru mu gihugu cye cya Liberia; kuri ubu yari asanzwe ari umusenateri
George Weah atorewe kuba Perezida yari umusenateri, yigeze kwiyamamariza kuyobora Liberiya mu mwaka w’2005 ariko aza gutsindwa.

Mu bandi bahataniraga uyu mwanya harimo Joseph Boakay wari usanzwe ari visi Perezida w’iki gihug.

George akomoka mu ishyaka riharanira impinduka muri demokarasi (Congress for Democratic Change party).


Comments

LE FUTURE HONORABLE 23 October 2017

Dore umugabo


Patty 12 October 2017

Wawoooo courage and congz Mister elect President George