Print

Kaminuza ya Nile Source Polytechnic yahagaritswe burundu, izindi zarinangiye

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 12 October 2017 Yasuwe: 1144

Minisiteri y’Uburezi yafashe umwanzuro wo gufunga burundu Kaminuza ya Nile Source Polytechnic of Applied Sciences (NSPA).Ibi bije nyuma y’uko Mineduc ibiretse ibyo gukosora ariko bakinangira.

Iyi Kaminuza yabirizwaga mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo, yari ku rutonde rw’izindi Kaminuza zahagaritswe n’Inama y’amashuri makuru na Kaminuza (HEC).

Uko ari Kaminuza icyenda bose bahawe igihe cy’amezi atandatu cyo kuba bisubiyeho ariko kugeza n’ubu iyi kaminuza ntacyo yari yakora ari nayo mpamvu MINEDCU yafashe umwanzuro wo kuyifunga burundu.

Rusizi International University, Nile Source Polytechnic of Applied Arts (NSPA) na Jomo Kenyatta University ngo zaburaga byinshi kugirango zemererwa gukomeza gukora.

Singhad Technical Education Society(STES) na Open University of Tanzania ibarizwa muri Ngoma nta kintu na kimwe zirakora kuva aho Mineduc ibibasabiye.

Mount Kenya University, Mahatma Ghandi University n’Ishuri rikuru rya Byumba (IPB), muri Kanama 2017; Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr Emmanuel Muvunyi yari yavuze ko zakoze neza ariko ko hari ibikibura kugirango zikomeze gukora.

Mu ibaruwa Mineduc yandikiye ubuyobozi bw’iyo Kaminuza iyihagarika igira iti “Dukurikije raporo y’igenzura ryakorewe NSPA tariki 12 Nyakanga 2017 ndetse n’igenzura ryakozwe na HEC tariki 21 Nzeri 2017 byagagaye ko NSPA itabashije gukosora ibyari byatumye ihagarikwa by’agateganyo mu gihe cy’amezi atandatu.”

Muri iyi baruwa bagaragaza ko umwanzuro wo kuyifunga washingiwe ku mategeko agenga imikorere y’ amashuri makuru.

Bati “Ubuyobozi bwa NSPA buramenyeshwa ko hafashwe ingamba zishingiye ku mategeko zo kuyifunga burundu.”

Iri shuri ryemerewe gutangira n’inama y’abaminisitiri yateranye tariki 11 Nzeli 2013, rifite amashami y’ikoranabuhanga mu bugeni no gukora inyigo (Architectural technology and design), ishami ryigisha gukora filime n’ibjyanye n’itangazamakuru hamwe n’ishami ry’imenyakanishabikorwa n’imitunganyirize y’akazi ko mu biro (Public relations and office management).