Print

Adeline Rwigara arashaka umwunganizi wunganiye Ingabire Victoire

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 12 October 2017 Yasuwe: 6349

Ku nshuro ya Gatatu abaregwa bose :Diane Shima Rwigara,Adeline Rwigara na Mme Mukagemanyi Rwigara basabye ko urubanza rusubirwa; impamvu yabyo n’uko bifuza undi munyamategeko wiyongera kuri Me Celestin Buhuru.

Abaregwa basabye undi munyamategeko ubunganira kubera ubunini bwa dosiye y’ibyaha ubushinjacyaha bubakurikiranyeho.

Mme Mukangemanyi Adeline Rwigara arifuza kunganirwa n’umuntu mushya ariwe Me Gatera Gashabana aravuga ko Me Buhuru Celestin yakomeza kunganira abana be ariko we agahabwa undi Munyamategeko.

Yavuze ko akeneye kuzunganirwa na Me Gatera Gashabana. Gashabana ni izina rizwi mu ubutabera bw’u Rwanda uyu niwe wunganiraga Pasiteri Jean Uwinkindi; yahamwe n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akatirwa gufungwa burundu, ahita ajuririra icyo cyemezo.

Uwinkindi wahoze ari umushumba mu itorero rya ADEPR mu yahoze ari Komini Kanzenze muri Perefegitura ya Kigali Ngari, yakatiwe icyo gihano n’Urukiko Rukuru ku wa Gatatu tariki ya 30 ukuboza 2015.

Gashabana kandi yunganiye Mme Ingabire Victoire; Ku wa Gatanu tariki ya 13 Ukuboza 2013, urukiko rw’Ikirenga rwakatiye Ingabire Victoire igifungo cy’imyaka 15 mu isomwa ry’urubanza yaba we ndetse n’ubushinjacyaha bari bajuririye nyuma yo kumukatira bwa mbere igifungo cy’imyaka 8.

Ingabire Victoire watangiye kuburana mu mwaka wa 2010 afunzwe, yakatiwe iki gifungo nyuma yo guhamywa ibyaha byo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo,kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu rubanza rwo ku wa Gatatu tariki ya 11 Ukwakira 2017 Diane Rwigara kuri iyi nshuro yambaye agakanzu ku mweru kamurekuye tumwe dukunze kwambarwa mu bihe by’ubushyuhe, mu rukiko ati “nanjye ntabwo mbyemera.”

Murumuna we Anne Rwigara ari mu ipantalo yirabura imwegereye n’agashati k’amabara y’umukara n’umweru bivanze yabawe na Mukuru we ntibibagiwe byabitambaro bakunze gufunga mu mutwe, mu rukiko nawe ati “ibyaha ndegwa n’ubu biracyantungura ,ntabwo mbyemera.”

Adeline Rwigara ari mu myenda yirabura ishati n’ijipo, mu rukiko ati “Murakoze Perezidante mamwe bacamanza, mu cyubahiro cy’Imana ndabashimiye….ibyaha ndegwa ntabwo mbyemera.

Urubanza rumaze iminota 45 rutangiye,musaza w’abo ariwe Aristote Rwigara yinjiye mu rukiko aje kumva urubanza rwa bene nyina.Yari yambaye agapira kariho ifoto ya Se, Rwigara Assinapol.

Ku nshuro ya mbere nabwo uru rubanza rutangiye rwanagaragayemo abahungu ababiri bwa ba Nyakwigendera Assinapol Rwigara, aribo ni Arioste Rwigara na Aristote Rwigara.

Rwanagaragayemo Me Bernard Ntaganda Prezida Fondateri w’ishyaka PS Imberakuri ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda ryamaze gucikamo ibice. Mu cyumba cy’iburanisha harimo kandi abadiplomates benshi n’abakozi ba za ambasade hano mu Rwanda ndetse n’ibitangazamakuru byinshi byo mu Rwanda n’ibindi mpuzamahanga.

Abagize uyu muryango wa nyakwigendera Assinapol Rwigara bahurira ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu muri rubanda. Umunyapolitiki Diane Rwigara umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda we aranaregwa icyaha cyo gukora no gukoresha impapuro mpimbano gikomoka ku mikono yakusanyaga ubwo yashakaga kwiyamamariza gutegeka u Rwanda.

Nyina umubyara, Adeline Rwigara ubushinjacyaha buramurega icyaha gifatwa nk’umwihariko kuri we cy’ivangura no gukurura amacakubiri.

Photos:Igihe