Print

Abantu 44 nibo bamaze guhitanwa n’impanuka zo mu muhanda mu mezi 9 ya 2017—RNP

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 12 October 2017 Yasuwe: 305

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’igihugu CG Emmanuel GASANA arahamagarira abanyarwanda mu ngeri zose kugira uruhare mu gukumira impanuka zo mu muhanda.

IGP Emmanuel GASANA, asobanura ko uretse kuba izi mpanuka ari kimwe mubihungabanya umudendezo w’igihugu n’abagituye, ngo zinatera igihombo mu bukungu haba ku bagenzi ubwabo, sosiyete zo gutwara abagenzi ndetse n’iz’ubwishingizi.

Mu nama ihuza polisi y’igihugu n’abafatanyabikorwa mu rwego rwo gutwara abantu n’ibintu mu muhanda, polisi y’igihugu yagaragaje ko abantu 44 bahitanywe n’impanuka zo mu muhanda mu mezi 9 ya mbere yo muri uyu mwaka wa 2017, impanuka zakozwe na bus gusa. Nyinshi mu mpanuka zigaragara muri iki gihe ngo ni iza moto aho nyinshi muri zo zitubahiriza amategeko.

Polisi y’igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda rivuga ko kugeza ubu moto zirenga 1 200 zafatiwe mu makosa anyuranye zikaba ziri mu maboko ya polisi y’igihugu.

Umunyamabanga wa leta ushinzwe ubwikorezi Jean de Dieu UWIHANGANYE yaburiye abateza impanuka ko leta itazabihanganira na gato. Yasobanuye ko amategeko asanzwe arimo kuvugururwa ndetse n’amashya akaba arimo gutegurwa kandi yose akaba agomba kubahirizwa.

Imibare iheruka igaragaza ko muri serivisi zo gutwara abantu mu buryo bwa rusange, abantu 120 basangira imodoka imwe.

RBA