Print

Bitok yahamagaye abakinnyi 14 azakoresha mu mikino nyafurika

Yanditwe na: 13 October 2017 Yasuwe: 234

Umutoza w’ikipe y’igihugu Paul Bitok yamaze guhamagara abakinnyi 14 azakoresha mu mikino nyafurika izabera mu gihugu cya Misiri kuva ku I taliki ya 20 kugeza ku ya 30 Ukwakira uyu mwaka aho amakipe 3 ya mbere azakatisha itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi.

Muri iyi kipe ya Bitok igaragaramo abakinnyi bashya benshi,ntiyagaragayemo umukinnyi nka Mukunzi Christophe uri gukora igerageza mu ikipe yo muri Arabia Saudite mu gihe mu bakinnyi 18 baherukaga gutangazwa 4 bavuyemo ari Rugira Barack,Kanamugire Prince,Twagirayesu Peace na Sibomana Jean Paul.

Abakinnyi bahamagawe
Mutabazi Bosco, Rwigema Simon, Cyusa Jacob, Mahoro Yvan Placide, Sibomana Madison,Nshimiyimana Robert, Muvara Ronald,Musoni Fred, Ntagengwa Olivier, Kavalo Patrick, Mutabazi Yves, Fred Muvunyi.Yakan Guma Laurence na Murangwa Nelson.

Mu kiganiro yagiranye na Radio 10, Umutoza Bitok yatangaje ko intego bajyanye muri iyi mikino ari ukwitwara neza kugira ngo barebe ko babasha kubona itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi ndetse no kumenyereza abakinnyi bashya baje mu ikipe y’igihugu.

Yagize ati “Turi gukora cyane kugira ngo tuzaboneke mu bihugu 3,ubushize twabuze itike nyuma yo gutsindwa na Algeria , dutsinda Cameroon yo yatsinze Algeria.Aya ni amahirwe tubonyebkugira ngo dushimangire ko turi imwe mu makipe akomeye kuri uyu mugabane w’Afurika.Intego ya kabiri dufite ni uguha umwanya abakinnyi bakiri bato dufite bakigaragaza kuko mwabonye ko twakunze gukoresha abakinnyi bamwe mu myaka irenga 6 ishize,niyo mpamvu tugomba gutegura ikipe y’ahazaza.”


Uyu mutoza kandi yahishuye ko ubwo bazaba bahagurutse I Kigali kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 14 Ukwakira,bazahita bajya mu irushanwa ry’amakipe 4 rizatangira ku wa mbere rikaba ryarateguwe n’imwe mu makipe yo mu Misiri aho bazahuriramo na Libya nayo izitabira iyi mikino.

Bitok yatangaje kandi ko umusore Ntagengwa Olivier ariwe uzaba kapiteni w’ikipe y’igihugu muri iyi mikino aho azungirizwa na Fred Musoni nyuma yo kubura kwa Mukunzi Christophe.