Print

Ibintu bitatu bishobora gutuma Knowless azinukwa umugabo

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 13 October 2017 Yasuwe: 11027

Umuririmbyi Ingabire Jeanne d’Arc wiyeguriye muzika nka Knowless wubashywe mu kibuga gihatanirwamo na benshi aricyo Muzika, aherutse gutangaza ibintu bitatu bishobora gutuma azinukwa umusore cyangwa se umugabo.

Mama ‘Or’ aherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Winning Team’ yaje gukorerwa mu ngata n’indirimbo nshya yise ‘Uzagaruke’ atangaza ko arimo aritegura gushyira hanze amashusho yayo mu minsi ya vuba aho atangaza ko yatangiye gukorwa na Producer Meddy Saleh.

Uyu muhanzikazi washakanye na Ishimwe Clement nyiri Kina Music, yibanda ku njyana za RnB na Soul Music kenshi akanyuzamo umudiho w’Afurika, ari mu bahanzi bafite izina muri aka Karere ka Afurika y’Iburasirazuba anaherutse gutumirwa na Television ikomeye ya CNN.

Ibi byose bikomeza gushimangira intera n’intambwe yateye kuva mu myaka irenga icumi amaze akora uyu muziki benshi bemeza kuwukora uri mukobwa ukarambana impano ye ari ibintu bigoye.

Knowless yasezeranye kubana akaramata na Ishimwe Clement banafitanye umwana w’umukobwa
Uretse kwitabira amarushanwa akomeye,uyu muhanzikazi ari mu bandikishije igikundiro cye ubwo yegukanaga irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star akabikora ariwe mukobwa wa mbere ubashije kwegukana Miliyoni 24 z’Amafaranga y’uRwanda kugeza n’ubu.

Kuri ubu yashyizwe ku rutonde rw’abahatanira ibihembo bikomeye bitangirwa mu gihugu cya Nigeria byitwa Nea bizatangwa kuwa 25 Ugushyingo 2017.

Knowless umaze kuba umunyabigwi mu muziki aherutse kubwira Magic Fm ko hari ibintu bitandukanye bishobora gutuma azinukwa burundu umusore cyangwa umugabo abibonanye cyangwa se abibonyeho.

Mu magambo ye ati ”Icya mbere n’uko ari umuntu mbona 99% ameze nk’uko nteye wa muntu mutajya guharira, ntago nkunda umuntu wambaye amaherena w’umuhungu ntago nkunda Pocket down rwose ibyo byose ndabyanga kubibona ku musore cyangwa umugabo.”

Abajijwe niba hari igikorwa cyangwa akantu yabwiye umugabo we,Clement yahindura mu buzima bwe,yasubije ko ntagihari bitewe n’uko ari umuntu bamaranye igihe mu rukundo ndetse ko bagiye bakora bakanahurira mu bikorwa bitandukanye bityo bakundanye baziranye bihagije.

Hejuru y’ibyo,yavuze ko mu mabyiruka ye yize ku kigo kimwe na Clement Ishimwe bivuze ko imyaka myinshi yatambutse bari baziranye kuburyo bufatika.


Comments

13 October 2017

amahirwe mass murugo rwanyu nshuti