Print

Somalia: Minisitiri w’Ingabo n’umugaba mukuru beguriye icyarimwe

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 13 October 2017 Yasuwe: 2126

Ubutegetsi bw’Igihugu cya Somalia batangaje ko Minisitiri w’ingabo, Abdirashid Abdulahi Mohamed n’umugaba mukuru wazo beguye ku buyobozi ku mpamvu batifuje gutangaza.

Ijwi ry’Amerika banditse ko abo basirikare beguye bari bafite inshingano zikomeye aho bari bayoboye urugamba rwo guhangana n’umutwe w’iterabwoba wa Al Shabab.

Abayobozi babiri muri Somalia batifuje ko amazina yabo ajya mu itangazamakuru cyane ko batanemerewe kuvuga kuri iki cyemezo bavuga ko abo basirikare babiri hari inshingano batubahirizaga.

Hari n’abandi bavuze nta mibanire myiza bari bafitanye n’abategetsi bakuru b’igihugu.

Umukuru w’igihugu cya Somalia Mohamed Abdullahi Farmajo yahise ashyiraho Gen Abdi Jama Hussein, mu mwanya w’umugaba mukuru w’ingabo mushya. Ni mu gihe Minisitiri w’ingabo atarasimbuzwa.