Print

Abantu 30 bahitanywe n’igisasu cyaturikiye mu mugi wa Mogadishu

Yanditwe na: 15 October 2017 Yasuwe: 453

Kuri uyu wa Gatandatu ,ibyihebe byongeye guturitsa igisasu cyahitanye abasaga 30 mu mugi wa Mogadishu muri Somalia aho polisi y’iki gihugu ikomeje gushakisha abagize uruhare muri ubu bwicanyi.

Nkuko polisi yo muri iki gihugu yabitangaje,iki gisasu cyari gifitwe n’ikamyo ubwo cyaturikaga igeze ku muryango w’imwe mu mahoteli yo muri Mogadishu izwi nka Safari hotel maze abarenga 30 bakahasiga ubuzima abarenga 12 bagakomereka.

Nubwo hataramenyekana abagize uruhare muri ubu bwicanyi,amakuru dukesha ikinyamakuru BBC aravuga koi bi bishobora kuba byakozwe n’umwe mu mitwe y’ibyihebe birwanya ubutegetsi bw’iki gihugu Al Qaeda cyangwa Al- Shabab.

Unyamakuru wa BBC uba muri iki gihugu yavuze ko nyuma yo guturika kw’iki gisasu,iyI hotel ya Safari yasenyutse ku buryo bukomeye ndetse abaguye muri iki gitero bakaba bashobora kwiyongera.