Print

Dubai hakozwe Moto idasanzwe igendera mu kirere(AMAFOTO)

Yanditwe na: Martin Munezero 15 October 2017 Yasuwe: 3006

Igihugu cya Dubai gikomeje kwerekana ko gikomeye mu gukora ibikoresho bifite ikoranabuhanga riri ku rwego rwo hejuru, kuri ubu iki gihugu cyakoze Moto z’abapolisi b’iki gihugu ziguruka bazajya bifashisha mu gucunga umutekano ahabaye ibibazo bitunguranye.

Dubai ibaye igihugu cya mbere gikoze mmoto ishobora kugendera mu kirere, ikamarayo umwanya bitari muri film.

Iki gihugu gikunda kugira ba mukerarugendo benshyi kubera ibikorwa by’ubucuruzi ndetse no kuba hariyo ibyiza nyaburanga, bakoze iyi moto iguruka kugira ngo izabafashe mu gihe habayeho ibintu bitunguranye cyane (Emergency).

Moto ziguruka zizajya zifashishwa n’abapolisi ba Dubai

Iyi moto ifite aho ihuriye n’indege, kuko mu bikoresha biyigize harimo ibyo abantu bita imipanga bigaragara kuri za kajugujugu ndetse n’ibindi bikoresho bigirwa n’indege zigenda nta ba Pilots (Drones).

Dubai si ubwa mbere ikora igikoresho gifite ikoranabuhanga rihambaye, kuko mbere yo gukora iyi moto yari yakoze abapolisi b’amarobo ndetse n’utumodoka twa ba mukerarugendo dufite ubushobozi bwo guhangana n’ihindagurika ry’ikirere.

Si ubwa mbere Dubai ikora ibikoresho bifite ikoranabuhanga rihanitse kuko bakoze n’imodoka ifasha mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.


Comments

Israel 15 October 2017

Dubai is the largest and most populous city in the United Arab Emirates(Les Emirats Arabes Unis) not a country itself.