Print

Usengimana yatangaje byinshi nyuma yo gutsindira Rayon Sports igitego cya mbere

Yanditwe na: 16 October 2017 Yasuwe: 2450

Umusore Usengimana Faustin myugariro w’ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gutsindira iyi kipe igitego cya 1 muri 2 batsinze Kiyovu kuri iki cyumweru, yatangaje ko yishimiye iki gitego ndetse asaba imbabazi abafana nyuma yo kuva muri iyi kipe akerekeza muri APR FC.

Usengimana Faustin uri hagati yashimishijwe no kongera kugaruka muri Rayon Sports

Uyu musore utarahiriwe muri APR FC, yatangaje ko nawe yicujije impamvu yari yaravuye muri Rayon Sports ndetse avuga ko kuba yafashije ikipe ye gutsinda bimuhaye uburyo bwiza bwo gusaba imbabazi abafana yari yaratereranye.

Yagize ati “Ndishimye cyane kuba nabashije gutsinda igitego ndetse mboneyeho umwanya wo gusaba imbabazi abafana ba Rayon Sports kubera ko nari navuye mu ikipe gusa kuba nishimiye igitego nterefona ni ubutumwa nashakaga gutanga ahantu runakq ntatangaza uyu mwanya.”

Usengimana Faustin ni umwe muri ba myugariro bazi gutsindisha umutwe cyane, gusa nyuma yo kwerekeza muri APR FC yari amazemo imyaka 2 ntiyigeze ahirwa kuko yabuze umwanya ubanzamo byatumye afata umwanzuro wo kugaruka muri Rayon Sports yagiriyemo ibihe byiza.


Comments

jp 16 October 2017

ishongore wiyibagije ko bakuvuje imvune yaba rayon twarikureba uko warikuzakira ! Wabonye ko RWATUBYAYE agiye kuzamara unmwaka adakina kubera 2 M. Vuga ariko uziga.


karibu 16 October 2017

APR iraje yongere ikugure. None se ko ifite cash?