Print

Nduwimana uyoboye shampiyona yatangaje impamvu Amagaju ari kwitwara neza

Yanditwe na: 16 October 2017 Yasuwe: 406

Umutoza w’ikipe y’amagaju Nduwimana Pablo yatangaje ko ikipe ye yayitoje gukinira hamwe ndetse no kwirinda igitutu cy’ikipe bahanganye ariyo mpamvu bari kwitwara neza ndetse bakaba bayoboye urutonde rwa shampiyona nyuma y’imikino 2.

Uyu mutoza yabitangaje nyuma y’aho batsinze ikipe ya Kirehe FC ibitego 2-0 bya Amani Mugisho na Ndikumana Tresor byatumye babasha gukomeza kwitwara neza ndetse bakaba bayoboye urutonde rwa shampiyona.

Yagize ati “Nakunze uko abakinnyi banjye bakinnye uyu munsi, nababwiye kwirinda igitutu cy’ikipe duhanganye no gukinira hamwe nk’ikipe babikoze none twongeye kubona amanota 3.Gutsinda imikino 2 ibanza n’inzozi gusa turabizi ko iyi ari intangiriro,tugomba gukomeza gukora cyane kugira ngo dukomeze kwitwara neza.

Amagaju ayoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 6 kuri 6 aho izigamye ibitego 4 mu mikino 2 aho umukino ubanza yatsinze ibitego 3-1 Bugesera FC.


Comments

Lambert 16 October 2017

Kurya ni kare