Print

Gasabo: Umurambo w’umunyeshuli warohamye mu kidendezi wabonetse

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 16 October 2017 Yasuwe: 1796

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Ukwakira 2017 nibwo umurambo w’umwana w’umunyeshuli wari umaze iminsi hafi ine mu kidendezi cy’amazi wabonetse.

Uyu mwana w’umunyeshuri yitwa Kubwimana avuka mu kagali ka Ruhanga mu Murenge wa Rusororo yarohamwe muri kidendezi cy’amazi gitandukanya akarere ka Gasabo na Rwamagana.

Yarohamye ari kumwe n’abagenzi bagiye koga.Abatuye muri ako gace batangaza ko icyo kidendezi kimaze kugira amazi menshi kuburyo basigaye batinya ko cyakomeza gutwara ubuzima bwa benshi.

Kubwimana w’imyaka 17 warohamye kuwa Gatanu w’icyumweru gishize yari umunyeshuri mu ishuri ryisumbuye ryo muri Ruhanga.

Kuva kuwa Gatanu ubuyobozi,Abaturage ndetse n’inzego zitandukanye bakomeje gushakisha ariko bukarinda bwira kugeza ubwo umurambo wabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere.

Ngo hari ibyapa byashyizwe kuri uyu mugezi kugirango abantu birinde kogamo ariko ngo bamwe babirengaho.