Print

Leta y’u Rwanda yihanganishije Somalia yaburiye abayo 277 mu gitero cyakomerekeyemo 300

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 16 October 2017 Yasuwe: 368

Leta y’U Rwanda yihanganishije iya Somalia kubw’urupfu rw’abantu 277 bamaze gupfa abandi 300 bagakomereka mu gitero cyagabwe Mujyi wa Somalia, Mogadishu kuwa Gatandatu tariki ya 14 Ukwakira 2017.

Ikamyo yari ipakiyemo ibisasu yashanyukiye mu gace kazwiho kubamo abantu benshi n’ibigo byinshi by’ubucuruzi muri Somalia abantu benshi barakomera abandi barapfa, ibi byabaye ku gicamunsi cyo kuwa Gatandatu w’icyumweru dusoje.

Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru, Icyegera cy’umuvugizi wa sena ya Somaliya, Abshir Mohamed Ahmed yabwiye Ijwi ry’Amerika ko abapfuye ari 237.Ni mu gihe mu itondo cyo kuri uyu wa mbere imibare yatanzwe igaragaza ko ari 277 bitabye Imana.

Abinyujije ku rukuta rwa Twitter, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga akaba n’umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Madame Louise Mushikiwabo yihanganishije Somalia avuga ko u Rwanda rwifatanyjije nabo mu kababaro no mu kurwanya iterabwoba.

Yagize ati: "Twihanganishije abavandimwe bacu bo muri Somalia kubw’igitero cya bombe cyagabwe i Mogadishu! Twifatanyije na bo kurwanya iterabwoba."

Ibihugu by’Ubufaransa, Ubwongereza ,Leta zunze ubumwe z’Amerika, Turukiya n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe kuri iki cyumweru batangaje ko bifatanije na Somaliya muri ibi bihe igihugu kirimwo kandi ko bagishyigikiye.

Kugeza ubu, Somalia iri mu cyunamo cy’iminsi itatu mu gihugu hose ndetse n’ibendera ry’Igihugu ryamanuwe.

Leta y’iki gihugu ivuga ko iki gitero cyagabwe ari cyo cya mbere gihitanye abantu benshi muri iki gihugu kuva intambara muri Somalia yatangira.

Perezida wa Sena wungirije Abshir Ahmed, akiva gusura ahabereye icyo gitero, yanditse kuri Facebook ati “ Ubu nibwo bwicanyi bubabaje nshoboye kuba mbonye mu buzima bwanjye”.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Qatari Sheikh Mohammed bin Abdulrahman al-Thani yanditse kuri Twitter avuga ko inyubako akoreramo yangiritse ndetse ko hari n’umukozi wakomeremetse.