Print

U Burundi bwahanwe n’ ikigenga mpuzamanga kirwanya SIDA

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 17 October 2017 Yasuwe: 1208

Ikigega mpuzamahanga kirwanya SIDA, Malariya n’ igituntu binyuze muri gahunda ya Leta zunze ubumwe z’ Amerika itsura amajyambere cyagabanyije inkunga y’ amafaranga cyageneraga u Burundi.

Radio mpuzamahanga y’ Abafaransa RFI, yatangaje ko iyi nkunga yahagaritswe bitewe n’ uko iki kigenga cyasanze u Burundi budacunga neza iyi nkunga.

Kuva mu myaka 14 ishize iki kigenga cyageneraga u Burundi miliyoni 275 z’ amadorali y’ Amerika.

Nk’ uko bikubiye mu ibaruwa iki kigenga mpuzamahanga cyandikiye Ministeri y’ u buzima mu Burundi ngo miliyoni 30 z’ amadorali y’ Amerika zizagabanyuka kuyo u Burundi bwagombaga kuzahabwa uyu mwaka.