Print

Muhadjiri yamaze gufatirwa ibihano na APR FC

Yanditwe na: 17 October 2017 Yasuwe: 1012

Umukinnyi Hakizimana Muhadjiri yamaze guhagarikwa mu ikipe ya APR FC kubera imyitwarire mibi irimo gusiba imyitozo uko yishakiye n’andi makosa arimo gusuzugura abatoza be.

Uyu mukinnyi yahagaritswe igihe kitazwi kubera ko yabwiwe kenshi kwisubiraho gusa bikarangira nta gihindutse.

Muhadjiri waje muri APR FC atijwe n’ikipe ya AS Kigali sib wo bwa mbere agaragaweho imyitwarire mibi kuko ubwo yari muri Mukura VS yagiye asiba imikino myinshi kubera gusuzugura umutoza Okoko Godefroid ndetse n’ubuyobozi.

Nkuko bitangazwa na Jimmy Mulisa,ubuyobozi bwa APR FC bwafashe umwanzuro wo guhagarika uyu musore kubera ko imyitwarire ye ikomeje kuba ikibazo muri iyi kipe ndetse no kugira ngo abashe kwisubiraho.