Print

Nyuma yo gushwana, Diamond yahishuye icyo byamusabye kugirango Zari amubabarire(AMAFOTO)

Yanditwe na: Martin Munezero 17 October 2017 Yasuwe: 6828

Diamond Platnumz yasobanuye ikintu cyazahuye umubano we n’umugore we Zari, nyuma y’uko umubano w’aba bombi wari warajemo agatotsi biturutse ku kuba Diamond yaraciye inyuma umugore we Zari akabyarana n’umunyamideli Hamisa Mobetto.

Nyuma y’igihe kitari gito hari gucicikana inkuru zavugaga ko umuhanzi Diamond Platnumz n’umugore we Zari baba bagiye gutandukana, Diamond Platnmuz yanyomoje ayo makuru avuga ko kuri ubu we n’umugore we babanye neza. Gusa Diamond akaba yatangaje ko byamusabye imbaraga zidasanzwe kugira ngo yinginge umugore we bakomeze kubana kuko umubano wabo waganaga habi.

Diamond na Zari bongeye kwiyunga nyuma yuko Zari yari yarasibye amafoto yose ya Diamond kuri Instagram ndetse akana mu Unfollowing...

Diamond avuga uko yabigenje ngo umugore we atamwanga yagize ati: Byansabye hafi isaha yose kugira ngo musabe ko twagumana, namusabye imbabazi ndamwinyinga kugira ngo abyumve ambabarire byaje kugera n’ubwo muririmbira kugira ngo abashe kubyumva.

Ibi biganiro Diamond avuga ko yabigiranye n’umugore we Zari ubwo ubwo yari akubutse mu gihugu cya Afurika y’Epfo aje gutangizayo iduka rye rishya muri Tanzaniya mu cyumweru gishize.

Uyu ni Hamisa Mobetto wabyaranye na Diamond Platnumz

Umubano wa Diamond Platnumz n’umugore we Zari wajemo agatotsi nyuma y’aho Hamisa Mobetto agaragarije ko umwana yabyaye ari uwa Diamond Planumz wari waranugwanuzweho kuba yaba ari we wamuteye iriya nda.