Print

Kigali: Umugabo yishe umugore we amushyingura mu rugo ahatera imboga

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 17 October 2017 Yasuwe: 8446

Kuri uyu wa 17 Ukwakira 2017 i Remera mu Karere ka Gasabo Akagari ka Nyabisindu Umudugudu w’Amarembo II , mu rugo rwa Alfred Karegeya hakuwe umurambo w’umugore wishwe bakamuhamba muri urwo rugo barangiza bagateraho imboga.

Ahagana i saa tanu n’iminota irengaho nibwo abaturage batangiye igikorwa cyo gucukura muri ako karima kugirango bakuremo umurambo wa Nyakigendera Marie Rose Mukeshimana wari mu kigero cy’imyaka 39 y’amavuko nk’uko Radio 1 ibitangaza.

Karegeya yemeye yo yishe umugore.
Ushinjwa guhitana uwo mugore ni umugabo we witwa Alfred Karegeya,ngo yamwishe kuwa gatanu w’icyumweru gishize amushyira mu cyobo yari amaze iminsi acukuye ubundi arenzeho atera imboga.

Hari abaturanyi b’uyu muryango babwiye UMUSEKE ko uyu mugabo yabwiye iwabo w’umugore ko yamubuze, hari n’undi baturanyi yabwiye ko umugore we yagiye mu mahanga.

Umupangayi ucumbitse muri iki kipangu yavuze kuwa Gatandatu yabonye uyu mugabo arigutera imboga ahahoze icyobo agira amakenga

Polisi n’abaturage bafanyije gucukura kugeza kuri uyu murambo w’umugore wari wambaye ubusa ariko uzinze mu mashuka.UMUSEKE uvuga ko bombi bari bafitanye abana babiri umwe akaba yiga mu mashuli mu makuru.

Abaturage bari benshi
Spt Hitayezu Emmanuel Umuvugizi wa Police y’u Rwanda mu mugi wa Kigali yavuze ko uyu mugabo nahamwa n’icyaha azafungwa burundu nk’uko biteganywa n’amategeko.

Karegeye yemera icyaha akanavuga ko n’uko yagize.Yavuze yishe umugore we mu gitondo cyo kuwa gatanu akoresheje ‘tablette’ yamukubise mu mutwe ubundi ngo yakoresheje amaboko ye aramurangiza.

Yakomeje avuga ko mu rugo rwe hari intambaro y’intonganya yari imaze imyaka 7 ishyigikwa n’imiryango yabo; Ati “nayobye mu ntekerezo, igitekerezo kinzamo mpita mukubita agatabulete (tablette) ku gice cyo hejuru , nkoresha n’amaboko yanjye ndamwica.”

Ku bijyanye no guhisha umurambo mu rugo,yavuze ko yari agamije guhisha ibimenyetse ndetse ngo yateye imboga anashyiramo ifumbire.

Ahakuwe umurambo

Uyu yanze gutandukana n’umugabo we kubera ko amukunda

Akarima k’igikoni yari ashyinguyemo

Amafoto:Umuseke


Comments

18 October 2017

Bizimungu j paul


18 October 2017

Bizimungu j paul


ali 17 October 2017

Ko inkiko zihari abantu bagiye batanga ibirego bagatandukana; kwica se ni umuti. akenshi abantu biyibagiza ko atari itegeko ko abantu babana akaramata; niyo mpamvu umushingamategeko yateganije ubutane.


sam 17 October 2017

Sinzi ibiri mu mitwe y’abantu!!! Gutinyuka ukiyicira umugire!!!!! Ese iyo mitungo mupfa ninde bazayihambana inda nini gusa!!! Imana yo mwijuru yakire iyo nzirakarengane!!!