Print

Igifungo cya burundu y’umwihariko gishobora kuvanwa mu mategeko

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 18 October 2017 Yasuwe: 610

Inteko ishinga amategeko irimo gusuzuma umushinga w’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Ni umushinga w’itegeko rigizwe n’ingingo zigera kuri 361, rikaba rigamije gusimbura itegeko ngenga rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda ryo ryari risanzwe rifite ingingo 766, ryakuweho n’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003, ryavuguruwe muri 2015.

Umunyamabanga wa leta muri ministeri y’ubutabera, Evode Uwizeyimana yasobanuye ko itegeko rishya rizaba riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, naho amategeko yihariye nayo ateganye ibihano ku giti cyayo.

Muri rusange ibihano byarongerewe ku byaha byo gucuruza abantu, ibiyobyabwenge no kunyereza umutungo wa leta, mu rwego rwo guca intege ababikora no kugira ngo biranduke burundu. Ku rundi ruhande hari n’ibihano byakuweho, nk’icy’igifungo cya burundu by’umwihariko, kuko gifatwa nk’ikibangamira uburenganzira bwa muntu.

Icyaha cy’ubushoreke na cyo cyakuriweho ibihano, mu gihe ubutaryozwa icyaha ku gukuramo inda uburyo bizajya bikorwa bizateganywa n’iteka rya minisitiri ufite ubuzima mu nshingano. Umunyamabanga wa leta muri ministeri y’ubutabera Evode Uwizeyimana yanavuze ko ibyaha byoroheje bizajya bihabwa ibihano nsimburagifungo, kugira ngo abantu bagororwe kurenza guhanwa, ariko hanagabanywa umubare w’imfungwa.