Print

Karongi: Umugabo arashinjwa gusambanya umwana w’imyaka 14

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 18 October 2017 Yasuwe: 977

Polisi ikorera mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba yataye muri yombi umugabo witwa Emmanuel Bashyirizima w’imyaka 38 y’amavuko ukurikiranyweho gufata kungufu umwana w’umukobwa w’imyaka 14 y’amavuko.

Ibi byabereye mu mudugudu wa Gisayo, Akagali ka Gisura mu murenge wa Bwishyura.Aho uyu Emmanule yahuye n’uyu mwana w’umukobwa mu nzira akamushuka kugeza amusambanyije nk’uko byemezwa n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, IP Eulade Gakwaya mu kiganiro yahaye UMURYANGO.

IP Gakwaye yavuze ko kugeza ubu iperereza ryatangiye ndetse ko bapimishije uyu mwana bakaba bategereje ibizamini bya mugana. Ati “Uwo mugabo afungiye kuri sitasiyo Polisi ya Bwishyura.Yahuye n’uwo mwana w’umukobwa mu muhanda amufata ku ngufu .Twaramufashe kandi twiziyeko iperereza hari ibyo rizaterekwa birushishije.”

Umunyamakuru wa UMURYANGO yamubajije ibivugwa ko y’uko uyu mwana ashobora kuba yarandujwe imitezi n’uyu mugabo.Gakwaya yasubije ko byose bikubiye mu iperereza ryatangiye kuva kuwa 16 Ukwakira 2017.

Kubijyanye n’uko Ise w’uyu mwana wafashwe ku ngufu yanze kugira ibyo atangaza bitewe n’uko hari amafaranga yahawe.Gakwaya yasubije ko nta byinshi yavuga ndetse ko atari ngombwa y’uko Ise w’uyu mwana avugwa kuko bikira mu iperereza.

Gakwaya yasoje asaba abantu kwirinda gukora ibyaha kandi ko n’ubwo yakora icyaha ntibimenyekana ariko bitinda bikavugwa ndetse akanahanwa.Ngo uyu mugabo ahamwe n’icyaha ashobora guhanishwa igifungo kugeza kuri burundu.