Print

Linete "Lunettes" zatumye umufana yibasira Butera Knowless(AMAFOTO)

Yanditwe na: Martin Munezero 18 October 2017 Yasuwe: 4252

Butera Jeanne D’Arc wiyeguriye muzika nka Knowless Butera umuhanzikazi uyoboye abandi mu bakorera umuziki mu Rwanda wanibitseho igihembo gikomeye kinahatanirwa n’abahanzi bakomeye cya PGGSS yashyize hanze ifoto yakunzwe n’abafana be benshi gusa haboneka n’uwagize icyo amubwira ku kijyanye n’amadarubindi ye (Lunette).

Knowless Butera yakomeje kugaragaza ko ahagaze bwuma mu ruhando rwa muzika nyarwanda haba mbere na nyuma yo gushinga urugo ntiyigeze acika intege cyangwa ngo atere abakunzi be irungu kuko nta gihe asiba gushyira hanze indirimbo nshya kandi zikishimirwa na benshi. Aha niho bamwe bahera bavuga ko ariwe uyoboye abandi mu bahanzikazi b’igitsina gore

Uretse abamushimira ubuhanga agaragaza mu miririmbire ye hari n’abandi banyurwa n’ imyitwarire ye ndetse n’ubwiza bwe buri mu bitera bamwe kwishimira ibihangano bye nk’uko hari ababyemeza.

Hashize iminsi ibiri uyu muhanzikazi ashyize hanze ifoto ku rukuta rwe rwa instagram abafana benshi barayishimira ndetse bamubwira ko ameze neza kandi bamukunda.

Gusa n’ubwo abenshi bashimye Knowless uburyo agaragara kuri iyi foto abanenga ntibabura hari uwamwibasiye amubwira ko Lunette zitamubera na gato.

Iyi niyo foto Knowless yashyize hanze abwirwa ko ataberwa n’amataratara

Uyu mufana yagize ati "Mumeze neza mwese. Ariko Butera lunette ziramubereye habe namba lol"


Hari abibajije impamvu uyu mufana yavuze ko Knowless ataberwa na lunette niba koko yari akomeje cyangwa yitereraga urwenya. Ese wowe urabibona ute ? urabona Knowless izi lunette zitamubereye koko?


Comments

cadeau 19 October 2017

Ziramubereye cyane rwose bravo


Hakizayezu Martin 19 October 2017

Ndabashuhuje rwose butera rinete ziramubera cyane ahubwo ntako bisa kandi turamushimiye nkabafanabe