Print

Ingurube ziteye mu buryo budasanzwe zateje impaka (AMAFOTO)

Yanditwe na: Martin Munezero 19 October 2017 Yasuwe: 3103

Muri Cambodia mu gace ka Banteay Meanchey haherutse kugaragara ubwoko bw’ingurube buteye mu buryo budasanzwe aho buri muntu wese wabashije kubona ayo matungo yayatangariye bitewe n’uburyo ateye bitandukanye n’uko yari asanzwe amenyerewe.

Amafoto y’izi ngurube yagiye ahagaragara binyuze ku rubuga nkoranyambaga rwa facebook aho umworozi wazo yasangije abatuye isi bose amafoto n’amavidewo agaragaraza imibereho y’aya matungo ateye mu buryo budasanzwe, benshi bamugaragariza ko batunguwe n’imiterere y’aya matungo ye.

Benshi mu babonye amafoto y’izi ngurube batangariye uko ziteye abandi bavuga ko bidashoboka n’ubwo ku rundi ruhande nta wahamya ko bidashoboka bitewe n’impinduka ziri kuzanwa n’ikoranabuhanga n’iterambere biri kwihuta cyane kandi bihanga udushya tutigeze tubaho mu mateka ya muntu.

Kuri ubu uko bwije n’uko bukeye ku Isi hagenda hagaragara iterambere cyane cyane mu ikoranabuhanga mu ngeri zose iryo koranabuhanga rikaba ariryo rizana bimwe mu bintu bidasanzwe ikiremwamuntu kiba kitari gisanzwe kibona.

Muri ibyo harimo n’amatungo nk’ingurube ateye mu buryo bugaragaraza imbaraga no gukomera kw’imitsi mu gihe ku busanzwe twari tumenyereye ingurube nka rimwe mu matungo arangwa n’umubyibuho kandi rikagira umubiri utagaragaza imitsi irangwa n’imbaraga n’ugukomera guhambaye ariko kubera ikoranabuhanga ryo muri Cambodia ryatweretse ko byashobotse ndetse habonetse izi ngurube ziteye muri ubu buryo budasanzwe.