Print

Reba umugore ujya agirira ishyari imbwa bashyingiranywe iyo yahuje urugwiro na zigenzi zayo

Yanditwe na: Martin Munezero 19 October 2017 Yasuwe: 4627

Mu gihugu cy’u Bwongereza umugore w’imyaka 43 witwa Wilhelmina Morgan Callaghan yahisemo gushyingiranwa n’imbwa. Ndetse kugeza kuri ubu uyu mugore n’iriya mbwa bakaba bamaranye imyaka 8 baba kandi babanye neza cyane dore ko bashyingiranywe mu mwaka wa 2009.

Wilhelmina Morgan Callaghan avuga ko abantu batekereje ko ibyo yakoze byasaga n’ubusazi gusa we avuga ko icyemezo yafashe cyari gikwiye.

Uyu mugore akomeza avuga ko iriya mbwa ayubaha cyane ndetse byaje gutuma ayiha akazina ka Ri bishatse kuvuga umwami ku kirimi cy’aho muri Ireland kuko ngo kuri we iriya mbwa ni nk’umwami we.

Uyu mugore avuga ko yagiye ahura n’ibibazo bitandukanye ariko ko bitigeze bimutandukanya n’umukunzi we ariyo iriya mbwa.Uriya mukecuru agakomeza avuga ko ajya anagirira ishyari/akayifuhira iriya mbwa iyo yagiranye agashungo n’inzindi mbwa z’imbwagura( imbwa z’ingore).

Mu gihugu cy’u Bwongereza ntibyemewe ko umuntu aryamana cyangwa ngo ashyingiranwe n’itungo ariko Wilhelmina Morgan Callaghan we yahawe n’icyemezo cya Leta cyo kubana akaramata n’iriya mbwa yitwa Henry Frederick Stanley Morgan.