Print

Umugore ukoresha inzoka muri massage (AMAFOTO)

Yanditwe na: Martin Munezero 19 October 2017 Yasuwe: 7675

Umugore witwa Sarah Zaad ufite imyaka 43 y’amavuko ukomoka mu gihugu cya Brazil avuga ko iyo ari gukorera abakiriya be massage yifashisha inzoka yemeza ko bose ibibazo byabo bataha byakemutse.

Uyu mugore avuga ko nubwo bimwe mu binyabuzima biri ku isi abantu benshi babitinya ariko ngo bifite byinshi byabafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Ibingibi abivuga ahereye kuri ibi bikururanda yifashisha akora massage, dore ko inzoka ari na kimwe mu bikururanda biteye ubwoba cyane kuko akenshi usanga bifite ubumara bubi ku buzima bwa muntu.

Mu bantu avura akoresheje inzoka harimo abaza bafite ibibazo bijyanye n’mitekerereze ndetse n’abahura n’ihohoterwa iryariryo ryose rikorwa mu buryo butuma imitekerereze y’umuntu ihungabana.

Naij.com dukesha iyi nkuru, ivuga ko uyu Sarah we yemeza ko azwi n’imbaga y’abantu benshi kubera ukuntu afasha abantu batandukanye abakorera massage.

Sarah Agira ati” Abenshi banzi nk’umwamikazi w’inzoka,nkora massage nifashishije inzoka kubera ko ari umuti w’ingenzi ku buzima bwa muntu, haba abantu bose bafite ibibazo bijyanye n’imikorere y’uruhu rwabo ndetse n’ibibazo bimwe na bimwe byo mu bwonko.”

Sarah uvuga kandi ko ubu bumenyi yabwigiye mu gihugu cya Argentine igihe yari afite imyaka 20, yemeza ko abo afasha bose ibibazo byabo bikemuka ijana ku ijana.