Print

Inkomoko y’ibaruwa bivugwa ko Gitwaza yandikiye FPR

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 19 October 2017 Yasuwe: 11054

Kuri uyu wa 19 Ukwakira 2017 Ubuyobozi bwa Authentic Word Ministries na Zion Temple Celebration Center mu Rwanda bwasohoye itangazo bwamagana, bubeshyuza ibaruwa yakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga bivugwa ko ari iyo Dr Paul Gitwaza yandikiye ishyaka FPR Inkotanyi riri k’ubutegetsi mu Rwanda.

Ni ibaruwa yaturutse mu buyobozi bwa Zion Temple ishyirwaho umukono na Pasiteri Nzabakira Floribert.Ubuyobozi bwasobanuye ko iyo nyandiko ari impimbano ndetse ko bafite ibimenyetso bigaragazaga ko yahimbye hakoreshweje ikoranabuhanga.

Ibaruwa UMURYANGO ufite kopi, iri torero basobanura byimbitse ko bitandukanyije n’umo muntu washatse kubabeshyera kandi ko batari kwandikira FPR Inkotanyi cyane ko nabo atari ishyaka.

Ibaruwa yakwirakwijwe yitiriwe Zion Temple
Pasiteri Nzabakira yavuze ko Umuryango AWM/ZTCC ari umuryango ushingiye ku idini ukorera ku butaka bw’u Rwanda ku bw’uburenganzira Leta y’u Rwanda yabuhaye binyuze mu kigo cy’imiyoborere mu Rwanda, Rwanda Governance Board. Ni umuryango utemerewe no gukorana n’amashyaka cyangwa imitwe ya politike (organisation politique). AWM/ZTCC ntifite ububasha bwo kwandikirana cyangwa gukorana n’ amashyaka cyangwa imitwe ya politike.

Banavuga ko amataliki uru rwandiko rwandikiweho (2), Apostle Dr. Paul Gitwaza yari mu Rwanda aho yari ayoboye igiterane cyiswe IGITONDO CY’UMUZUKO kuva kuwa 24 kugeza kuwa 29/04/2016.

Umuvugizi w’iri torero, Pasiteri Nzabakira Floribert yavuze ngo ’Dufite ibimenyetso bigaragaza ko uru rwandiko ari mpimbano kandi turizera ko inzego zibifitiye ububasha zizakorana ubushishozi iperereza zikamenya abari inyuma n’icyo bigamije.”

Tariki 29 Mata 2016 ni bwo hasohotse ibaruwa yitiriwe Apotre Gitwaza umushumba w’itorero,Zion Temple aho iyo baruwa yari yandikiwe Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi. Muri iyo baruwa, uwayanditse yagaragazaga ko hari aba Bishops,Gitwaza atagishaka gukorana nabo bitewe nuko ngo bafite umugambi wo kurwanya ikintu cyose cyateza imbere igihugu no kutifuriza Zion Temple iterambere.
Abo Bashops batungwaga agatoki ni abari ibyegera bya Apotre Gitwaza ari bo: Bishop Claude Djessa Okitambo, Bishop Dieudonne Vuningoma, Bishop Pierre Kaberuka, Bishops Theodore Safari na Bishop Richard Muya.


Comments

21 October 2017

ariko uyu escros muracyamwandika kokoko succes zarangiye azasubire ha hantu bongere ubukana bwabwo ubu Rugagi niwe ubufite bwose gusa disi iminsi yanyu irabaze kuko muzarangirirai mageragere mwese uburuzi niburangira neza


20 October 2017

nihashyirwe imbaraga mu kurwanya ibitero by’ikoranabuhanga