Print

Umwe mubagize itsinda rya Charly na Nina yinjiriwe n’umuntu utazwi ku rubuga nkoranyambaga amusiga mu gahinda

Yanditwe na: Martin Munezero 19 October 2017 Yasuwe: 8318

Umwe mu bagore bagize itsinda rya Charly na Nina bamaze kwigarurirra imitima y’abakunzi b’umuziki batari bake uzwi nka Nina,yinjiriwe n’umuntu atazi ku rubuga rwa Facebook maze amutwara account yakoreshaga iri mu mazina ye.

Uyu munsi tariki 19 Ukwakira nibwo mugenzi we Charly,abicishije ku rukuta rwe rwa Facebook yagaragaje akababaro ka mugenzi we batwaye account n’umuntu utazwi ndetse uwo muntu akaba akomeje no kwandikira abantu abateka umutwe.

Nina uri mukababaro nyuma yo kwibwa account n’umuntu utazwi

Charly yagize ati "Muraho nshuti ? Nashakaga kumenyesha abakunzi ba charly na Nina ko facebook ya Nina iri mumazina ya Muhoza fatuma nina bayihackinze, tukabasaba ko umuntu wese ubona messages ziturutse muri aya mazina ko atari Nina.

Mudufashe mukwize ubu butumwa kugirango uyu umuntu yegukomeza kwiba abantu.Murakoze".


Comments

eric 19 October 2017

ariko c ubu ntimwari kuvuga umukobwa aho kuvuga umugore koko niba ntibeshye umugore suwabyaye cg ufite umugabo kandi nziko bose ntawe urashaka