Print

APR FC itsinze AS Kigali Nshimiyimana agaragaza ko atishimiye imisifurire

Yanditwe na: 20 October 2017 Yasuwe: 1016

Ku munsi wa 3 wa shampiyona y’u Rwanda y’umupira w’amaguru “Azam Rwanda Premier League” ikipe ya APR FC yihereranye AS Kigali iyitsinda ibitego 2-1 mu mukino wabimburiye iyindi kuri uyu wa Gatanu taliki ya 20 Ukwakira 2017.

Ibifashijwemo na Sekamana Maxime na Twizerimana Martin Fabrice ikipe ya APR FC itsinze AS Kigali ibitego bibiri kuri kimwe cyatsinzwe na Murengezi Rodrigue nibyo bitumye ikipe ya APR FC itahana amanota 3 kuri uyu munsi biyifashije kurara ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo n’amanota 7.

Ikipe ya AS Kigali niyo yafunguye amazamu ku munota wa 14 ku igitego cya mbere cyatsinzwe na Murengezi Rodrigue ku mupira wari uvuye muri koloneri yatewe na Iradukunda Eric Radu hanyuma uyu Murengezi aterekaho umutwe.

Iki gitego kikimara kwinjira ikipe ya APR FC yahise ihererekanya umupira nta munota ushize ku munota wa 15 Sekamana Maxime atera ishoti rikomeye cyane mu izamu maze Bate Shamiru ntiyamenya aho umupira uciye.

Ikipe ya APR FC yakomeje gusatira ndetse umusore Nshuti Innocent aza guhusha igitego cyari cyabazwe ubwo yasigaranye n’umuzamu ku munota wa 26 ku mupira mwiza yari ahawe na Maxime.

Ubwo igice cya mbere cyari hafi kurangira APR FC yakomeje gusatira ikipe ya AS Kigali maze ku munota wa 41 ku mupira watewe na Nshuti Innocent ukagarurwa na Shamiru wasanze Martin aho yari ahagaze maze asunikira mu izamu biba bibaye 2-1, gusa yaba umutoza,abakinnyi ndetse n’abafana ba AS Kigali ntibemeranyije n’umusifuzi kuko bavugaga ko uyu musore yari yaraririye.

Mu gice cya kabiri amakipe yombi yagiye agerageza gusatira ndetse APR FC igenda ibona uburyo bukomeye nubwo itabubyaje umusaruro.

Ubwo umusifuzi nsoro yasifuraga ko umukino urangiye umutoza Nshimiyimana Eric yagagaje ko atishimiye imisifurire ndetse agenda yegera abasifuzi ndetse abereka ko atishimiye uburyo bemeje igitego cya kabiri kandi umusore Martin yari yaraririye.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi
APR FC

Mvuyekure Emery, Rukundo Denis, Rugwiro Herve, Prince, Ngabo Albert, Martin, Imran Nshimiyimana, Sekamana Maxime, Issa Bigirimana, Bizimana Djihad na Nshuti Innocent.

AS Kigali:
Bate Shamiru, Iradukunda Eric, Mutijima Janvier, Ngandu Omar, Kayumba Soter, Nsabimana Eric, Murengezi Rodriguez, Niyonzima Ally, Ndarusanze Jean Claude, Kalanda Frank.