Print

Judith wa Safi ubu uri muri Canada yerekeje mu rukiko

Yanditwe na: Martin Munezero 20 October 2017 Yasuwe: 13407

Nyuma y’iminsi umugore wa safi ,Judithe Niyonizera avugwaho ubuhemu n’ubusambanyi biturutse ku mugabo w’umuzungu babanaga mbere yuko ashakana na safi, Nyuma y’ubukwe akaza no gusubira muri Canada uyu mugore ubu yerekeje mu nkiko muri Canada ku kibazo cye n’uyu muzungu wamuharabitse ku karubanda.

Intandaro y’ibi byose ikaba ari uyu mugabo w’umuzungu ufite amazina ya Rick Hilton washyize hanze amabanga yose yo mu buriri n’ibihe byiza yagiranye na Judith gusa nyuma bigatuma yicuza kubyo yakoze.Akavuga ko yabitewe n’urukundo dore ko uyu mugabo yari yaranavuze ko nawe azajyana Judith mu nkiko.

Kuwa 19 ukwakira 2017, UMURYANGO wamenye ko uyu mugore yafashe rutema ikirere yerekeza muri Canada,akaba yahise yihutira mu nkiko ku kibazo yagiranye n’umugabo bari basanzwe babana mbere yo gushakana na Safi Madiba.

MENYA BYINSHI KUBYEREKERANYE N’IYI NKURU UKANZE KURI VIDEO YO HASI: