Print

UBUHAMYA: Bamporiki yanze gukina filime muri Hollywood kubera inzozi yabyirukanye

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 20 October 2017 Yasuwe: 5922

Umuyobozi w’ itorero ry’ igihugu Edouard Bamporiki avuga ko yakuranye inzozi zo kuzasiga inkuru nziza nubwo yavutse mu muryango ufite amateka atari meza. Ibi ngo nibyo byatumye yanga gukina filime muri Amerika ubwo bari babimusabye anabona ko bizamwinjiriza amafaranga menshi.

Bamporiki avuga ko yageze I Kigali akabwira abantu ko azaba umuyobozi, abo bantu kuko bari bazi aho avuka bakabipinga. Gusa ngo kuba abo bantu baranze kwemera ibyo ababwiye ntabwo byamuciye intege kuko yari afite intego/inzozi.

Ngo icyo gihe yabaga ku Kimincanga akodesha inzu ya 5000, (muri 2006). Icyo gihe yakoze ubuyede, akora ibyumweru bibiri akorera 700 rwiyemezamirimo wubakishaga etage yakoragaho arigendera baramubura kugeza n’ uyu munsi ntaramuca iryera.

Bamporiki avuga ko iyo umuntu afite inzozi ashaka kugeraho atabura ibimuca intege ariko ngo aba agomba gukomeza.

Ati “Ubu kuba uwo rwiyemezamirimo ataranyishyuye urabona byarambujije kuba uwo nashakaga kuba we?”

Bamporiki akomeza avuga ko muri 2006, yanditse filime akajya I Burayi bakamuraza muri hoteli y’ ibihumbi 400 by’ amadorali buri munsi byarangira bakamuha igihembo kinini kiza ntibagira amafaranga bamuha, aragaruka asubira muri ya nzu ye yakodeshaga 5000.

Muri 2008 yanditse indi filime ayoherereza inshuti ye muri Amerika ayishyira mu marushanwa. Iyo filime iba iya mbere ku rwego rw’ Afurika. Bamutumyeho ajya muri Amerika bakajya bamuraza muri hoteli y’ amadorali 600 ku munsi araramo ibyumweru 2.

Ati “Ku munsi wo gutanga ibihembo bampa uruhembo rusa neza bampa envoloppe y’ ibihumbi 20 by’ amadorali. Ngiye gutaha umuntu ati ‘ndashaka kukujyana muri Hollywood (uruganda rwa filime muri Amerika) ngira ngo bashaka kuyanyiba”

Yagiye I Los Angles muri Carflonia, agezeyo umuntu wari warigeze kumubona akina filime aravuga ngo yavamo umukinnyi mwiza w’ amafilime.

Ati “Bari kujya bampemba amafaranga menshi ariko ndabyanga. Njye ikintu nari nariyemeje ni ukuvuga ngo uru Rwanda rwasenywe n’ Abanyarwanda, harimo n’ amaraso ya Bamporiki umusanzu natanga mu kubaka igihugu ni uwuhe? Nifatira ibihumbi byanjye 20 by’ amadorali ndababwira nti mureke ngende nzagaruka”

Yunzemo ati “Kubera ko nari ku gitutu cy’ icyo nahigiye umutima wanjye, ndavuga nti gupfa ho nzamfa ntacyo ndusha abakurambere bapfuye, ntacyo ndusha intwari zapfuye ariko gupfa nta kantu na gato nsize, Oya! Mfata miliyoni 12 njya kuzikoramo filime.

Avuga ko yagarutse mu Rwanda agasubira muri ya nzu ya 5000, bya bihumbi 20 by’ amadorali bihwanye na miliyoni 12 akabikoramo filime ikarangira asigaranye 5000 gusa.

Iyo filime yerekanywe kuri sitade I Remera mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 15 Jenoside yakorewe abatutsi. Hari muri 2009.

Kuri uwo munsi Minisitiri Lousie Mushikiwabo, icyo gihe wari Minisitiri w’ itangazamakuru yahamagaye Bamporiki aramubwira ngo banguka Nyakubahwa Perezida wa Repubulika agiye kuhagera nukererwa ntabwo abajepe bakwemerera kwinjira.

Ati “Nageze kuri sitade, umumotari wanzanye, muha bitanu abura ayo angarurira, mpagarara hagati y’ umumotari n’ umujepe, ati ‘niwowe Bamporiki uzanye filime’ injira! Ngarurira! Abajepe bakabwira umumotari bati we toka, kuraho moto, umumotari ati ‘mbigenze nte’ birangira umumotari yigendeye”

Ngo filime imaze kurebwa, yagiye kubona abona Joseph Habineza, wari Minisitiri w’ urubyiruko umuco na siporo amuhagaze iruhande amubwira ko Perezida amushaka, ashaka kuvugana nawe.

“Mpuye na Perezida ambaza ibibazo ntari bubabwire ndasubiza. Iyo ufite inzozi nta na kimwe gishobora kukubuza kugera ku cyo ushaka kugeraho nta n’ ubwo ushobora kubura icyo usubiza”

Yarambajije ngo ninde wakubwiye gukora iriya filime nti baramfunze ubu Bamporiki nagaciye! Ambwira ibintu byinshi, byiza! Kubera ko ari kumwe n’umutware ubereye ingabo ureba ibyo abantu tutabona kandi akabiha agaciro.

Edouard Bamporiki avuga ko yakoze amateka yo kuba ari we muntu wa mbere watandukanye na Perezida agataha n’ amaguru (nta mafaranga yo gutega yari afite). “Navuye kuri sitade ntaha I Rubirizi n’ amaguru njyewe mwene Mwitende!”

Ati “Ariko kandi ni ubwa mbere nabonye Perezida wakira umuntu, udafite ubushobozi bwo kwiyishyurira moto, bakaganira bagahuza urugwiro”

Uyu muyobozi avuga ko kugira urubyiruko rutagira inzozi ari nko kuragira ishyo ry’ ibimasa ugategereza umukamo. Avuga kandi ko iyo umuntu afite inzozi zo kuzagera kuri miliyoni, akaba afite ubusa, ubuhamya bw’ umuntu wavuye ku busa ubu akaba atunze miliyoni ari igishoro cy’ ufite inzozi.


Comments

Aria KB 22 October 2017

Ibihumbi 400 by amadolari!!!!!!!!!!!!!!!!!


byimana 22 October 2017

Byiza cyane


Ben 21 October 2017

Woooow ndemeye kbs...uyu mugabo avugisha ukuri kandi buri gihe akangurira urubyiruko gukurikira inzozi zabo...Inspire Me..


[email protected] 21 October 2017

Nshuti bavandimwe mujye mudushakira inkuru nkizi!nkurikije kiriya gihe iyo abarijye mba naragiye niyo batampa nako kazi muri Hollywood.ndabihera kubintu kukuntu ubuzima bwari buhagaze nibikomere bya genocide byari bikiri bibisi.Bamporiki ugira umutima ukomeye kdi ndashima numwanditsi wiyi nkuru kuko irimo inyigisho nyinshi.murakoze


Eddy 21 October 2017

Kabisa umpaye inspiration pe