Print

Icyo impuguke zivuga ku kirunga cya Nyiragongo kiragaragaza ibimenyetso byo kuruka

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 21 October 2017 Yasuwe: 2933

Hashize ibyumweru bibiri abatuye hafi y’ ikirunga cya Nyiragongo babona urwokotsi rwinshi ruturuka muri iki kiruga ku mwanya nijoro hagasohokamo umuriro.

Ibi byateye abo baturage impugenge bibwira ko ikiranga cya Nyiragongo kibarizwa muri Repubulika iharanira Demurasi ya Congo cyaba kiri hafi kongera kuruka.

Dr Dushime Dyrckx ukurikiranira hafi ibiza n’imitingito mu Burengerazuba bw’u Rwanda, yatangarije Kigali Today dukesha iyi nkuru ko Nyiragongo itari hafi kongera kuruka nubwo yongereye ibimenyetso byo kuruka.

Avuga ko uretse imitingito habaye kwiyongera kw’imyotsi isohoka mu ndiba y’ikirunga, ariko akavuga ko ibi bimenyetso byatangiye kugabanuka ku buryo bidateye impungenge.

Agira ati “Ni byo hashize nk’ibyumweru bibiri humvikana imitingito myinshi mito hamwe no kwiyongera kw’imyotsi ariko hari itsinda ryasuye ikirunga biboneka ko bidateye impungenge nkuko abantu babikeka.”

Akomeza avuga ko icyo kirunga kiri mu ibara ry’umuhondo bivuze ko nta mpungenge giteye.

Yagize ati “Ibirunga biracyari mu ibara cy’umuhondo bivuze ko bishobora kuruka ariko si aka kanya. Abantu batuze kuko hari ibigaragaza ko kigiye kuruka twabamenyesha, bakurikirane itangazamakuru kuko niryo ridufasha kumenyekanisha amakuru.”

Dr Dushime avuga ko uikirunga kigiye kuruka abantu bahungishwa kandi habaye imyiteguro. Naho kubirebana n’imyotsi isohoka mu kirunga, asaba abantu kwirinda gukoresha amazi y’imvura kubera ingaruka yabateza.

Ati “Ni byiza kwirinda amazi y’imvura kuko iriya myotsi iyo igeze mu kirere ihinduka imisenyi ikaza ikagwa ku mboga, imboga n’ibindi biribwa, nibyiza kubyoza n’amazi meza.”

Ikirunga cya Nyiragongo giheruka kuruka 2002 aho cyatwaye ubuzima bw’abantu ndetse kigasenya umujyi wa Goma. Abagituriye bakaba bahora bikanga ko cyakongera kubateza akaga.