Print

Abatavuga rumwe na Mugabe bamaganye OMS yamugize Ambasaderi

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 21 October 2017 Yasuwe: 677

Imiryango iharamira uburenganzira bwa kiremwamuntu n’amashyaka atavuga rumwe na leta muri Zimbabwe yamaganye icyemezo cy’Ishami rya LONI rishinzwe ubuzima ku isi, cyo kugena perezida Robert Mugabe nka ambasaderi mu kurwanya indwara zitandura.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa kiremwamuntu, Human Rights Watch wavuze ko biteye isoni kumuha uwo mwanya kubera politike ya Bwana Mugabe mu rwego rw’uburenganzira bwa kiremwamuntu.

Dr Tedros yatorewe kuyobora OMS hagamijwe kuyivugurura
Ishyaka ritavuga rumwe na leta ryavuze ko icyo cyemezo gisekeje, nyuma yo kubona urwego rw’ubuzima ruzahara mu gihugu ku butegetsi bwa Mugabe.

Abanenga Mugabe bavuga ko urwego rw’ubuvuzi rwazahaye muri Zimbabwe ku butegetsi bwe
Icyemezo cyo kumuha uwo mwanya cyafashwe ku wa Gatanu gitangazwa n’umuyobozi mushya wa OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus.

Abanenga ubutegetsi muri Zimbabwe bavuga ko abarwayi badahabwa serivisi bakene mu buzima
Ni we muntu wa mbere uturujya ku mugabane wa Afurika watorewe kubobora Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima ku isi.

BBC