Print

Nyamirambo: Ahahoze irimbi ry’ abayisilamu hagiye kubakwa ibitaro bya Nyarugenge

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 22 October 2017 Yasuwe: 3061

Kwimura imibiri n’ abaturage batanu bari batuye hafi y’ irimbi ry’ abayisilamu I Nyambirambo byarangiye, mu kwezi gutaha akarere ka Nyarugenge karatangira kuhubaka ibitaro.

Ni mu Kagari ka Kivugiza, Umurenge wa Nyamirambo, ni imbere ya Stade ya Kigali munsi y’inyubako ndende yakoreragamo “Electrogaz”.

Ubuyobozi bw’ akarere ka Nyarugenge buvuga ko aka karere nta bitaro by’ akarere kagiraga. Ibitaro byifashishwaga nk’ ibitaro by’ akarere ni ibitaro bya Muhima. Ibitaro bya Muhima ni ishami ry’ ibitaro bya CHUK, ryakabaye rikorerwamo ibijyanye no kubyaza gusa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ akarere ka Nyarugenge Fred Hategekimana avuga ko kubaka ibi bitaro bizakorwa mu byinshiciro bibiri.

Ikiciro cya mbere kigizwe n’ ibyumba 180 kizatangira kubakwa mu kwezi gutaha k’ Ugushyingo, kirangire mu mezi 18 gitwaye miliyari ebyiri na miliyoni 212.

Hategekimana avuga ko kuri gahunda bafite, imirimo yo gutangira kubaka ibi bitaro itaringirana n’ukwezi gutaha kw’Ugushyingo, ibitaro bizakaba byuzuye muri mu 2019.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’ iterambere Vedaste NSABIMANA, avuga ko ibi bitaro ni byuzura bizakemua ikibazo cy’ imitangire mibi ya serivise ivugwa mu bitaro bya Muhima.

Ati “Ubu tuzaba dufite ibitaro by’akarere, ku Muhima hagume ari ibitaro “referral” byihariye ku bijyanye na “Training” ku ndwara z’abagore no kubyaza, n’ibindi by’umwihariko ku bagore.”

Aba bayobozi bavuga imitangire mibi ya serivise no gufunga abarwayi bivugwa mu bitaro bya Muhima biterwa n’ uko ibitaro bya Muhima ari bito kandi bikaba biganwa na benshi biganjemo abatishoboye.

Bavuga ko bitashoboka kongera abaganga mu bitaro bya Muhima kuko ntaho gukorera babona. Igisubizo kuri ibi bibazo ni ibitaro by’ akarere bigiye kubakwa kuko bizaba ari binini. Bizorohereza abatuye akarere ka Nyarugenge bose kuko bizaba byubatswe mu karere hagati.

Ibitaro bya Muhima biberewemo n’ abaturage miliyoni 37 z’ amafaranga y’ u Rwanda. Iri deni ni abaturage bahawe serivise bagenda batishyuye, arinaho ubuyobozi bw’ akarere ka Nyarugenge buvuga ko haturuka gufunga abarwayi ngo basohoke mu bitaro ari uko bamaze kwishyura.

Hategekimana avuga ko ibitaro bya Muhima kuri ubu bikifashishwa nk’ ibitaro by’ akarere ka Nyarugenge biri ku ruhande rwegera Gasabo.

Ibitaro bya Nyarugenge phase ya mbere n’ iya kabiri bizuzura zitwaye amafaranga y’ u Rwanda agera kuri miliyari 6,6.

Inkuru bifitanye isano: Bakoreye rwiyemezamirimo none bamaze ibyumweru bibiri mu irimbi batarahembwa

Iyi nyubako y’ umuhondo ikorerwamo n’ akarere ka Nyarugenge n’ umugi wa Kigali