Mu ijoro ryo kuwa Gatatu tariki ya 26 Ukwakira 2017 Abakobwa bahataniye ikamba rya Miss Earth 2017 biyerekanye imbere y’akanama nkemurampaka nta birungo by’ubwiza bisize ibi bizwi nka ‘Make Up’ hanarebwa intambuko yabo.
Irushanwa ry’ubwiza rya Miss Earth 2017 riri kubera mu gihugu cya Phillipines; rihurije hamwe abakobwa baturuka mu bihugu bitandukanye.Kuva bagerayo batangiye guhatana mu marushanwa atandukanye aho kugeza ubu,Miss Uwase Honorine Hirwa uhagarariye u Rwanda nta kamba nta rimwe aregukana.
Harabura iminsi mike ngo risozwe, hakomeje gukora amarushanwa atandukanye kugirango buri mukobwa akomeze kongera amahirwe yo kwambirwa iryo kamba.Make up ‘Ibirungo abakobwa basiga ku maso,ku minwa, ku ngohe n’ahand’ (Pre-Judging Beauty of Face and Poise), ni mu byiciro bihesha amanota menshi banyampinga kuburyo amanita ye ashobora kuzamuka mu gihe gito.
Uzegukana ikamba azamenyekana ku wa 4 Ugushyingo 2017 mu birori bizabera ahitwa Mall of Asia Arena mu Mujyi wa Pasay. Intego y’uyu mwaka ’ubukangurambaga mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere ihangayikishije ibihugu byinshi ku Isi’.
Iri rushanwa rya Miss Earth rigira ibyiciro bitandukanye abitabiriye bahuriramo bagahatana, aribyo kwiyerekana mu mwambaro wa bikini, kwiyerekana mu mwambaro ugaragaza imiterere no kwiyerekana mu ikanzu ndende ari cyo giheruka naho Miss Igisabo nta mudali yahawe.
REBA AMAFOTO:
Miss Igisabo yirekana imbere y’akanama nkemurampaka
Miss Sierra Leone