Print

ONU na AU basabye umutekano muri Kenya mbere y’uko amatora agera

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 23 October 2017 Yasuwe: 496

Umunyamabanga mukuru wa Loni, Antonio Guterres n’umukuru wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, batangaje ko bari gukurikiranira hafi ibibera muri Kenya, ahagiye kubera matora ya perezida kuri uyu wa 26 Ukwakira.

Bahereye ku ngingo y’urukiko rw’ikirenga rwa Kenya yo ku wa 1 Nzeri isaba isubirwamwo ry’amatora, abo bayobozi babiri bamenyesha ko Loni n’Ubumwe bwa Afrika biyemeje gufasha kugira ayo matora abe mu bwisanzure no ku mugaragaro.

Basaba abarebwa bose n’ayo matora gukorana na Komisiyo y’amatora kuko ari yo itegeko nshinga rya Kenya riha uburenganzira bwo gutunganya amatora nk’uko Ijwi ry’Amerika ryabyanditse.

Basaba kandi abanyepolitike bo ku mpande zose zirebwa n’ayo matora hamwe n’abayoboke babo gushyiraho ingamba zigamije amahoro kandi bakirinda icyateza ubwicanyi.

Aba bayobozi bombi basabye abashinzwe umutekano ba Kenya kwirinda gukoresha ingufu mu mirimo yabo no kwubahiriza ukwidegembya n’ubwigenge bw’Abanyakenya bwo gushyikiriza ibitekerezo byabo bya politike.

Iri tangazo ryasohorewe i Addis Ababa, ku cyicaro cya AU bumwe bwa hamwe n’I New York ku cyicaro cya Loni ku mugoroba wo ku Cyumweru.