Print

Cristiano Ronaldo yatorewe kuba umukinnyi mwiza ku isi ku nshuro ya gatanu

Yanditwe na: 23 October 2017 Yasuwe: 869

Umunya Portugal Cristiano Ronaldo ukinira ikipe ya Real Madrid niwe watowe nk’umukinnyi wahize abandi ku isi mu mwaka wa 2016 aho yari ahanganye cyane na Lionel Messi wa FC Barcelona na Neymar wa PSG.

Iki gihembo yegukanye uyu munsi ,kibaye icya 5 amaze gutwara aho bimufashije kunganya agahigo na Lionel Messi nawe wari ufite iki gikombe inshuro 5.

Iki gihembo Ronaldo agikesha kuba yarafashije ikipe ya Real Madrid gutwara ibikombe bitandukanye birimo UEFA Champions League,La Liga,Igikombe cy’isi cy’ama Clubs na Super cup ya UEFA n’iya Espagne ndetse yagiye agira uruhare runini mu bitego byatsinzwe muri aya marushanwa batwaye .

Uko ibihembo byatanzwe:
Umukinnyi w’umwaka mu bagabo: Cristiano Ronaldo (Real Madrid,Portugal)
Umukinnyi w’umwaka mu Bagore: Lieke Martens (Netherlands)
Umutoza w’umwaka mu Bagabo: Zinedine Zidane (Real Madrid)
Umutoza w’umwaka mu Bagore: Sarina Wiegman (Netherlands)
Umunyezamu w’umwaka: Gianluigi Buffon (Juventus,Italy)
Igitego cyiza: Olivier Giroud (Arsenal vs Crystal Palace)
Umufana mwiza: Celtic supporters
Umukinnyi wagaragaje ibikorwa bya kimuntu: Francis Kone (Togo)
Ikipe y’umwaka: Gianluigi Buffon; Dani Alves, Leonardo Bonucci, Sergio Ramos, Marcelo; Toni Kroos, Andres Iniesta, Luka Modric; Cristiano Ronaldo, Lionel Messi, Neymar.