Print

Iherezo rya Urban Boys riri kure-AMAFOTO

Yanditwe na: Martin Munezero 24 October 2017 Yasuwe: 3764

Abasore batatu bagize istinda rya Urban boys bakunda kwiyita Swagger boys bakomeje kugaragariza abafana ko bunze ubumwe ndetse gutandukana kwabo atari ibintu byapfa kuza gutyo gusa nk’uko bamwe babivuga.

Ku munsi w’ejo nibwo aba basore bagaragaye muri studio za radiyo Isango Star aho bari bajyanye indirimbo yabo nshya yitwa "I miss you" bakoranye na KITOKO Bibarwa Patrick ubarizwa mu gihugu cy’Ubwongereza.

N’ubwo hari amagambo menshi yavugaga ko bagiye gutandukana bo ntibacika intege ndetse bakomeje gukora ibikorwa bigaragaza ko iyo gahunda yo gutandukana ntayo bafite.

Ni abasore barangwa no gukora cyane ndetse uretse amagambo ushobora kumva hanze iyo bari mu kazi kabo baba bameranye neza nta kibazo bafitanye n’ubwo aho abantu bari hatabura kunuka urunturuntu nk’uko abanyarwanda bakunze kubivuga.

Nyuma y’ubukwe bwa Safi abantu bakwirakwije inkuru z’uko iri tsinda rigiye gusenyuka bitewe n’impamvu zinyuranye zirimo gushaka abagore no kudahuza kwavugwaga hagati ya Safi na Nizzo, nyamara ibi birasa nk’aho bidashoboka ndetse Swagger boys bakomeje gusohora indirimbo ubutitsa kandi zikora ku mitima ya benshi nk’ikimenyetso cy’uko ibivugwa nta shingiro bifite.

Nyuma y’ifoto Manzi James (Humble Jizzo) yashyize hanze aba basore uko ari batatu bari kumwe abakunzi babo bakomeje kubereka ko bibashimishije ndetse babasaba ko batagomba gutandukana banabibutsa uburyo mbere bakiba i Butare bumvikanaga.

Ifoto Humble Jizzo yashyize hanze yatumye hamenyekana icyo abafana babifuzaho

Uyu yagize ati " .Mujye mwibuka mugitagira ukuntu mwubahanaga yego ntazibana zidakomana amahembe arako aho mujyeze nti mwagakwiye gusubiranamo ".

. Imana ishimwe kubwanyu ibibazo mubishiyire kuruhande mushimishe Abafana banyu tubari hafi

Hari undi wunzemo agira icyo abisabira agira ati " .Kandi mwubahane nkuko mwabikoraga mukiri ibutare "

Twabibutsa ko Urban boys ari bamwe mu bagaragaje imbaraga zidasanzwe muri muzika nyarwanda ndetse bagiye bazanamo impinduka zitandukanye nko gutinyuka gukorana n’abandi bahanzi bakomeye bo mu bindi bihugu byateye imbere muri muzika.

Aba basore kandi ni bamwe mu bafite abafana benshi mu Rwanda banabifitiye n’igihembo kuko babashije kwibikaho igihembo kiruta ibindi mu Rwanda gihabwa abahanzi cya PGGSS ari naryo tsinda ryaciye aka gahigo ko kucyegukana ku nshuro ya mbere.

Umva hano indirimbo "I MISS YOU" Urban boys yakoranye na Kitoko


Comments

Iradukunda Claude 24 October 2017

Mcuti zanje ndabaramukije ndabipfuriza imigisha. Kuvyukur jewenfite imyaka19 nkaba ndi umufanzi witsinda ryabasore 3.aribo.Safi Madiba akab.Nizzo Kabosi na Humble Jizzo. Kubyukur ndabakunda kuko nabasore kuvyukuri bashoboye kuburyo bashobora gukora indirimbo nawe ukumvako nibuze babifitemwo ubumenyi.kuburyo ushobora kuvanomuvyurimwo ukajawumva ivyurimwovyose arumunyenga gusa.kubwivyorere jewe nahowoteka ibuye rigasha sinapfa ndabibagiye mubuzimabwanje.kimwegusa ndipfuzako hagatiyizo ntwari ukwo ari3.kohokwamamwo umwumvikano nurukundo hagati yabo.Ncut rekampe akanya abandi kuko ivyizontwari ntawabivuga ngo abiveho.basore komeza umurego mwihaye.natwe abafana tubarinyuma.