Mu ijoro ryakeye nibwo FIFA yatoye umukinnyi witwaye neza kurusha abandi ku isi aho iki gihembo cyegukanywe na Cristiano Ronaldo wagitwaraga ku nshuro ya 5 agahigo yahise anganya n’umunya Argentine Lionel Messi.
Muri uyu muhango wabereye mu mugi wa London mu gihugu cy’Ubwongereza witabiriwe n’ibihangange bitandukanye mu mupira w’amaguru nka Diego Maradonna,Luis Nazario de Lima uzwi nka Ronaldo,Patrick Kluivert ndetse n’abakinnyi bagikina nka Messi,Neymar,Cristiano Ronaldo bari bahanganye cyane kuri iki gihembo ndetse n’abandi nka Harry Kane n’abandi.
Umuryango wabateguriye menshi mu mafoto yaranze uyu muhango:
Lionel Messi n’umufasha we Antonella Roccuzzo
Ronaldo n ’umuryango we bageze muri uyu muhango
Ronaldo asuhuzanya na Lionel Messi
Neymar
Ubwo yari amaze guhamagarwa ko ariwe wahize abandi mu mwaka wa 2016
Ronaldo ageza ijambo ku bari bitabiriye uyu muhango nyuma yo gutsinda
Abagize umuryango wa Ronaldo bose bari baje kumushyigikira
Diego Maradonna n’umufasha we bitabiriye uyu muhango
Ronaldo Luis Nazario da Lima nawe yari yitabiriye uyu muhango
Marcelo yari kumwe n’umuryango we muri uyu muhango
Dani Alves n’umukunzi we
Granit Xhaka n’umukunzi we Leonita Lekaj
Olivier Giroud asinyira abafana
Harry Kane nawe yitabiriye uyu muhango
Ikipe y’umwaka ya FIFA
Abegukanye ibihembo muri uyu muhango
Umukinnyi w’umwaka mu bagabo: Cristiano Ronaldo (Real Madrid,Portugal)
Umukinnyi w’umwaka mu Bagore: Lieke Martens (Netherlands)
Umutoza w’umwaka mu Bagabo: Zinedine Zidane (Real Madrid)
Umutoza w’umwaka mu Bagore: Sarina Wiegman (Netherlands)
Umunyezamu w’umwaka: Gianluigi Buffon (Juventus,Italy)
Igitego cyiza: Olivier Giroud (Arsenal vs Crystal Palace)
Umufana mwiza: Celtic supporters
Umukinnyi wagaragaje ibikorwa bya kimuntu: Francis Kone (Togo)
Ikipe y’umwaka: Gianluigi Buffon; Dani Alves, Leonardo Bonucci, Sergio Ramos, Marcelo; Toni Kroos, Andres Iniesta, Luka Modric; Cristiano Ronaldo, Lionel Messi, Neymar.