Print

Mustapha yatangaje ko akumbuye imipira yahabwaga na Kwizera Pierro

Yanditwe na: 24 October 2017 Yasuwe: 1712

Umukinnyi Nsengiyumva Mustapha rutahizamu wa Police FC yatangaje ko akumbuye imipira yahabwaga na Kwizera Pierrot ubwo bakinanaga mu ikipe ya Rayon Sports mu mwaka w’imikino ushize.

Uyu musore wavuye muri Rayon Sports ahawe miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda,ntarabasha kubona umwanya uhoraho mu ikipe ye nshya ya Police FC gusa yatangarije Flash FM ko ari ubushake bw’umutoza Seninga Innocent kandi yizeye ko mu minsi iri imbere azabasha kubona umwanya wo gukina.

Yagize ati“Ndakeka kutabona umwanya ni ubushake bw’umutoza gusa ntabwo turabasha kumenyerana neza,nibikunda umwanya uzaboneka.Nibyo koko imipira ya Pierro iba ikumbuwe kuko ni umukinnyi w’umuhanga gusa n’abakinnyi dukinana bazagerageza.”

Nsengiyumva Mustapha yatangaje ko akumbuye cyane abafana ba Rayon Sports gusa atangaza ko mu ikipe ya Police FC agenda amenyera ku buryo mu minsi iri imbere azabasha gutanga umusaruro.