Mu bihugu bimwe na bimwe, bizera ko ubwoko bw’amaraso bugira uruhare k’umuhamagaro w’umuntu cyangwa ku cyo umuntu azaba cyo, dore ko hari n’abavuga ngo umuntu runaka ashobora kugira amaraso akundwa cyangwa akundwa.
Nk’uko tubisanga k’urubuga rwa vocationalpsychology.com, hagendewe ku bushakashatsi bwakozwe na Sabo & Watanabe mu mwaka wa 1992 na Sullivan, 1995/2000 , Gunness, 1998, umuhanga witwa Sullivan yagaragaje impano zijyanye na buri bwoko bw’amaraso ku buryo bukurikira:
Ubwoko bwa O: umukozi wa Banki, umunyapolitiki, Minisitiri, umuguzi w’imigabane, umukinnyi w’umupira.
Ubwoko bwa A: Umucungamari, umukozi wo mu isomero, umubitsi, umukozi wa porogaramu za mudasobwa.
Ubwoko bwa B: Umutetsi, umwogoshi n’ibijyanye na byo, umuyobozi w’abasirikare, umuntu wo kwakira abantu ahantu, umunyamakuru.
Ubwoko bwa AB: Umuburanyi (avocat), umwarimu, uhagarariye abagurisha.
Ushobora gusanga umuhamagaro wawe udahuye n’ibyo tumaze kuvuga haruguru ukibaza uti se ni ukubera iki?
Nkuko uru rubuga rukomeza rubidutangaza, ngo biba byatewe n‘uruhare ibidukikije (environement) cyangwa se sosiyeti umuntu abamo aribyo bigera ku mihindukire y’imyitwarire twaremanywe.
Mudushakire neza imihamagaro kuko ntabyo tubonamo
ndabaza niba harubwoko bwamaraso bushobora guhura umugore numugabo ntibabe babyara
Ibyange bibaye mahwi