Print

Menya ubwoko bw’amajwi asohorwa n’umubiri n’ubusobanuro bwayo

Yanditwe na: Martin Munezero 24 October 2017 Yasuwe: 1662

Umubiri usohora ubwoko butandukanye bw’amajwi n’urusaku, inshuro nyinshi biturutse ku miterere cyangwa se bikaba ari ibisanzwe bigaragaza ko umuntu ari muzima.

Nyamara, hari igihe umubiri usohora amajwi kubera ikibazo cyangwa se indwara runaka, akaba ari yo mpamvu umuntu aba agomba kwitondera urusaku cyangwa amajwi umubiri we usohora buri munsi.

Dr Damien Mascret, umuganga w’indwara rusange, yatangarije Doctissimo.fr ibisobanuro by’amajwi amwe n’amwe umubiri usohora.

Ijwi risa n’ikivugirizo rituruka mu bihaha

Hari igihe umuntu yumva ijwi rituruka mu bihaha ari guhumeka rimeze nk’akavugirizo. Ngo iryo jwi burya ni ikimenyetso cy’uko imyanya y’ubuhumekero yo haruguru iri kugenda iba mitoya.

Ngo iryo jwi rishobora gukomoka ku bwandu bwo mu bihaha, kuri asima cyangwa se kuri bronchite. Ku mwana, iri jwi rishobora no gukomoka ku kuba yamize ikintu kidasanzwe. Ngo mu gihe umuntu yumvise aya majwi, aba agomba kwihutira kujya kwa muganga.

Gukocoka kw’amagufa yo mu ngingo bijyana no kubabara

Ubundi birasanzwe ko amagufa yo mu ngingo akoranaho bikavuga. Kuba umuntu yakurura intoki bikavuga ni ibintu bitagize icyo bitwaye. Gusa niba urwo rusaku ruva mu ngingo ruherekejwe n’ububabare cyane cyane ku bari hejuru y’imyaka 45, ni byiza kubibwira muganga.

Ibi kandi ngo bishobora kubaho mu gihe umuntu yakoze siporo nyinshi, akaba ari yo mpamvu mu gihe ubona bidasanzwe wakwegera muganga akakunyuza mu byuma byabugenewe ngo harebwe ni ba nta kindi kibazo kirimo.

Ijwi risa n’akavugirizo rihoraho mu zuru

Mu gihe umuntu atarwaye ibicurane akumva ijwi rituruka mu zuru rimeze nk’akavugirizo kandi rigahoraho, ntagomba kubisuzugura. Ngo ibyo bishobora guterwa n’ikintu cyiremye mu zuru kikaba nk’inzitizi ku mwuka unyuramo.

Mu gihe wumvise iri jwi, ni byiza kwihutira kujya kwa muganga w’inzobere mu buvuzi bw’indwara zo mu mazuru

Kumva ibintu bimeze nk’ingoma mu matwi buri gihe

Niba wumva amajwi ameze nk’ay’ingoma mu gutwi kumwe cyangwa se yombi kandi buri gihe, ngo hari ubwo biba bikomoka ku mutsi wegereye ugutwi watangiye kwifora, cyangwa se umuvuduko mwinshi w’amaraso.

Mu gihe wumvise aya majwi, ni byiza kujya kwa muganga akagupima umuvuduko w’amaraso, cyangwa se arebe niba nta kibazo cy’imitsi ufite.

Isepfu ikunda kugaruka

Isepfu ni ikintu gisanzwe ku mubiri. Gusa rimwe na rimwe ishobora guturuka ku mikorere mibi y’imitsi ihuza igifu n’ubwonko, cyangwa se ihuza igicamakoma n’ubwonko.

Hari igihe kandi ikibyimba gishobora gushotora imitsi ihuza ubwonko n’igifu ikinyura iruhande. Iyo bimeze gutyo, gusepfura bijyana n’ibindi bimenyetso nk’ububabare mu kiziba cy’inda, cyangwa se mu ndiba y’igifu, igogora rigend nabi n’ibindi.

Guhekenya amenyo

Hari igihe umuntu aba ahekenya amenyo rimwe na rimwe cyangwa se mu gihe asinziriye. Ngo bituruka ku kibazo kitwa Bruxisme, ngo kandi ubusanzwe nta kibazo biteje. Gusa ngo mu gihe ari ibintu bihoraho ni byiza gusura muganga w’amenyo kuko bishobora guteza ikibazo ku menyo no mu ngingo.

Kugona

Kugona na byo ntacyo bitwaye ku buzima mu gihe bidakabije. Gusa mu gihe kugona bishobora gutuma umuntu abura umwuka mu gihe asinziriye ndetse akanasakuza cyane, bigaherekezwa no kugira ibitotsi umunsi wose, kubabara umutwe mu gitondo, kwibagirwa bya hato na hato, ngo icyo gihe umuntu aba agomba kujya kwa muganga.