Print

Nzamwita yagize icyo atangaza ku kibazo cya FERWAFA na Rayon Sports

Yanditwe na: 24 October 2017 Yasuwe: 3057

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA yatangaje ko ku kuwa kane taliki ya 26 Ukwakira 2017,aribwo ubuyobozi bwa FERWAFA buzahura na Rayon Sports ndetse na AZAM kugira ngo bakemure ikibazo cyo kwamamaza ku kibuga kimaze iminsi kivugwa.

Nkuko twabibagejejeho ku munsi w’ejo Rayon Sports yandikiye FERWAFA ibaruwa ku I taliki ya 18 Ukwakira 2017,iyibwira ko imaze iminsi ibangamira amasezerano bagiranye n’abaterankunga babo ku bijyanye no kwamamaza ku kibuga ndetse no ku mikino bakiriye aho bavuze ko guhera ku mukino wa Kirehe FC aribo bagomba kugenga ibijyanye no kwamamaza ndetse n’umuterankunga mukuru wa AZAM agomba kwandikira Rayon Sports ayisaba uburenganzira bwo kwamamaza.

Mu kiganiro Nzamwita Vincent uzwi nka De Gaulle yagiranye na Radio Rwanda yavuze ko bagiye kwicara bagakemura iki kibazo ndetse yibutsa Rayon Sports atariyo nyiri mikino ko imikino itegurwa na FERWAFA.

Yagize ati “Umunyamuryango uwo ariwe wese afite uburenganzira bwo kubaza ibitagenda neza bityo ku wa kane dufitanye inama na Rayon Sports ndetse na AZAM tukareba icyo amasezerano avuga.Wakwakira umukino cyangwa utawakira umukino uba ari uwa FERWAFA,icyo mvuga ni uko hari ibiri mu masezerano twagiranye n’umuterankunga wa shampiyona tugomba kubahiriza kuko niwe ureberera amakipe yose.Hari ibyo twavuganye n’umuterankunga kurekurira amakipe afite abaterankunga kugira ngo bajye bagaragara ku bibuga,tuzahura turebe icyo amasezerano avuga."

Nzamwita yavuze kandi ko FERWAFA yifuza ko amakipe yose yabona abaterankunga bityo nta ruhare bafite mu kubangamira amsezerano Rayon Sports ifitanye n’abaterankunga bayo bityo bagiye kurebera hamwe iki kibazo bagendeye kucyo amasezerano AZAM yagiranye na FERWAFA ndetse n’amakipe yo mu cyiciro cya mbere.