Print

Bishop Rugagi ngo agiye kuzana indege bidatinze

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 24 October 2017 Yasuwe: 3445

Umushumba w’ itorero Abacunguwe Bishop Innocent Rugagi uherutse guhererwa impano y’ imodoka I Burayi yavuze ko yabajije igiciro cy’ indege ngo nayo azayigure.

Nk’ uko byatangajwe n’ urubuga rw’ itorero abacunguwe ubwo Bishop Rugagi yari mu Bubiligi tariki ya 18/10/2017, kubera ibyishimo n’umunezero Bishop David uyoboye Itorero ryitwa MICA ryo mu mugi wa Brussels yahagaze imbere y’abakristu, ahereza Rugagi urufunguzo rw’imodoka yo mu bwoko bwa Benze Classic c220.

Bishop Rugagi wahawe iyi modoka yatangaje ko atatangariye imodoka yahawe, ahubwo ko hari ikindi kintu cyihishe inyuma y’imodoka yatangariye kurushaho.

Yagize ati: “Sinatangariye imodoka nahawe, ahubwo natangariye Imana, kuba naratanze kontake imbere y’abakristu, nanjye bampa kontake imbere y’abakristu.”

Aya magambo Bishop yayagarutseho ashaka kwibutsa abantu uko Imana yamwituye bidatinze nawe ibyo yakoreye mugenzi we Bishop Karebu ubwo yamuhaga imodoka ngo kuko yamubwiye ko yayikunze. ubwo byari kuwa kane tariki 17/08/2017 nibwo bishop Karebu yakiriye impano ye yari yaremerewe na bishop RUGAGI Innocent.

Ubwo yaherukaga kuza kwifatanya n’Itorero Abacunguwe mu masengesho y’iminsi 120, Bishop KAREBU wo muri Congo Kinshasa yakunze imodoka Bishop RUGAGI yagendagamo ikaba ari ijipe MONTERO V6 iri mu bwoko bwa MITSUBISISHI.

Bishop Rugagi yarayimwemereye hanyuma aza kugaruka ari nabwo yahise ayimushyikiriza imbere y’abakristu be.


Bishop Rugagi ubwo yaherezaga bishop Karebu imodoka

Uku niko rero na Bishop Rugagi yagenjerejwe mu Bubiligi, yiturwa ibyo yakoreye mugenzi we Bishop Karebu.

Bishop Rugagi yagize ati: "Ntabwo umukozi w’Imana ari we ukwiriye kubaho nabi, Oya habe na gato, ahubwo ni we ukwiriye kubaho neza mbere y’abandi bose! Muvuga Ranger Rover? Ubu ngiye kuzazana indi modoka iyirenzeho, ndetse n’indege namaze kubaza ibiciro byayo. Mutegereze gato gusa.”


Imodoka ya Bishop prake 777 avuga ko uyu mubare ari ikimenyetso cya Yesu kiristu mu nk’ uko Satani afite 666


Comments

Ndala 27 October 2017

Izo ngangi bazisubize iwabo.


GATERA Joseph 25 October 2017

Bishop RUGAGI arakataje mu gukunda ibyisi.Umenya atazi ko abantu bose bakunda ibyisi batazabona ubuzima bw’iteka (1 Yohana 2:15-17).Ikindi kandi abakunda ibyisi,imana ibita abanzi bayo (Yakobo 4:4).Bivuga ko batazaba muli Paradizo.
YESU yasize adusabye "gukora umurimo w’imana ku buntu" (Matayo 10:8).Niyo mpamvu INTUMWA za YESU,iyo wazihaga amafaranga,zarakubwiraga ngo "gapfane n’ayo mafaranga yawe" (Ibyakozwe 8:18-20).YESU n’Abigishwa be,bagendaga bazura abantu,bagakiza abantu baremaye.Iyo baza kumera nk’aba ba Bishop RUGAGI bagenzwa no gushaka ifaranga,imodoka n’indege,bari kuba abakire cyane.Ariko kubera ko bakoraga umurimo w’imana ku buntu,bari abakene cyane.Abantu bose bameze nka Bishop RUGAGI,nubwo biyita abakozi b’imana,Bible ibita abakozi b’inda zabo (Romans 16:18).Ngo bereka abantu ko ari INTAMA nyamara ari IBIRURA (Wolves bearing sheep’s covering) nkuko tubisoma muli Matayo 7:15.Imana idusaba kubahunga.


gaston 24 October 2017

Nsubize habiba, murwanda barahari bafite indege, ushobora kuba utabazi,alexis afite private jet nshya,gato na gakuru bafite indege zigera muri 3 abo bose ni abacuruzi kandi batiyemera mu itangazamakuru, gusa bose ibikorwa byabo bikomeye biri hanze yurwanda


LAURENT NKUNDA 24 October 2017

nTIBISHOKA


kamali 24 October 2017

nzaba ndora ni umwana w’ umunyarwanda reka tubitege amaso


habiba 24 October 2017

Rugagi nazana indege nzahita mu kurira ingofero kuko azaba akoze ibyananiye abaherwe bose dufite mu gihugu. kugeza ubu nibwira nta muntu ku giti cye mu rwanda utunze indege. Bravo bishop


JEAN de Dieu 24 October 2017

AMAHEREZO Y’ INZIRA NI MU NZU IGIHE KIZAGERA I BYA RUGANZI N’ IBITANGAZA BYE BIGE AHAGARAGRA