Print

Burundi: Umuyobozi w’ishyaka FPB n’umwungirije baburiwe irengero

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 24 October 2017 Yasuwe: 1377

Umuyobozi w’ishyaka rirengera abaturage mu Burundi, Force Populaire Burundaise, FPB, Gen Maj Jeremie Ntiranyibagira ndetse n’icyegera cye, Lt Col Edouard Nshimirimana bakomeje kuburirwa irengero guhera mu mpera z’icyumweru gishize.

BBC yanditse ko aba bayobozi bakuru ba FPB baburiwe irengero guhera mu ijoro ryo kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize ariko kugeza ubu bakaba nta wuzi aho baherereye.

Umuvugizi w’iri shyaka, Col Adolphe Manirakiza yabwiye BBC ducyesha iyi nkuru ko Gen Maj Ntiranyibagira na Lt Col Nshimirimana bafatiwe mu gihugu cya Tanzania bari mu rugendo rw’akazi bari kumwe n’abandi bagenzi ba bo Babiri.

Aba bandi Babiri bari kumwe n’aba bayobozi ni Libere Nzeyimana n’umugore we uzwi nka Liberate wari uhagarariye ishyaka FPB mu gihugu cya Tanzania.

Ku mbuga nkoranyambaga, hari amakuru akomeje gucicikana avuga ko Tanzania yashyikirije u Burundi aba banyepolitiki, andi makuru akabihakana, bityo ahubwo akavuga ko aba bayobozi baba barahitanywe n’abo bahorana mu ishyaka FOREBU.

Ibicishije ku biro by’umukuru w’igipolisi bishinzwe ubugenzacyaha, Tanzania ihakana amakuru ko abo bantu baba baratawe muri yombi muri kiriya gihugu ndetse ikanavuga ko itigeze ibata muri yombi.

Gusa kugeza ubu, ku ruhande rw’u Burundi nta kirabasha kuba cyatangazwa.