Print

Cassa mu ngamba nshya zo gukuraho igisebo cyo kumara imyaka 10 adatsinda APR FC

Yanditwe na: 26 October 2017 Yasuwe: 448

Umutoza w’ikipe ya Kiyovu Sports, Cassa Mbungo aratangaza ko yiteguye gukuraho igisebo ikipe ye ya Kiyovu ifite kuri APR FC aho imaze imyaka 10 itayitsinda ndetse benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bemeza ko umukino wa APR FC na Kiyovu ujya kuba bazi ibizawuvamo.

Uyu mutoza mushya muri iyi kipe,yatangarije itangazamakuru ko amateka aberaho kugira ngo abantu bayihindure ndetse yiteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo atsinde uyu mukino uzaba ku munsi w’ejo taliki ya 27 Ukwakira 2017.

Yagize ati “Ikipe yacu ifite abakinnyi bakiri bashya gusa turimo gukora cyane kugira ngo abakinnyi babashe kumenyerana.Amateka abereyeho kugira ngo ahindurwe natwe niyo mpamvu dushaka kuyahindura.Kuba ikipe ya Kiyovu Sports imaze imyaka 10 idatsinda APR FC ni igisebo kuri twe niyo mpamvu tugomba kugerageza kubyitwaramo neza.”

Ikipe ya Kiyovu Sports iheruka gutsinda APR FC tariki ya 30 Ukwakira 2005 ubwo yayitsindaga ibitego 3-1 ku mukino w’umunsi wa nyuma wa shampiyona y’uwo mwaka yegukanywe na APR FC.