Print

Kiyovu Sports yanze ko Rayon Sports ikorera imyitozo ku Mumena

Yanditwe na: 26 October 2017 Yasuwe: 1488

Umunyamabanga w’ikipe ya Kiyovu Sports Habimana Rachid amaze gutangaza ko bafashe umwanzuro wo kwima ikibuga cya Mumena ikipe ya Rayon Sports yifuzaga kuhakorera imyitozo kuri uyu wa kane Taliki ya 26 Ukwakira 2017.

Mu kiganiro uyu munyamabanga wa Kiyovu Sports yagiranye na Radio Rwanda yatangaje ko bamaze gufata umwanzuro wo kubwira Rayon Sports ko ikibuga cya Mumena kitaraza kuboneka.

Yagize ati “Twamaze gufata umwanzuro wo kutaza gutanga ikibuga kuko turifuza gukomeza kwibanda cyane ku mukino dufitanye na APR FC ku munsi w’ejo,urumva ko bitadukundira kubaha ikibuga.Ikindi kandi ntabwo twaha ikibuga abantu baje gutyo gusa batunguranye.Hari abayobozi ba Rayon Sports twahuye mu gitondo twababwiye ko bidashoboka bashake ahandi bakorera.”

Rachid yavuze ko nta biganiro bifuza kugirana na Rayon Sports ku byerekeye iki kibuga bafiteho ububasha aho ndetse yemeje ko ubuyobozi bwafashe umwanzuro wo kutemerera iyi kipe kuhakorera imyitozo.

Nyuma y’aho Rayon Sports itabashije kumvikana na SKOL ku bijyanye n’amasezerano cyane ko uru ruganda rwari umuterankunga mukuru wa Rayon Sports aho rwahise ruhagarika ikibuga cy’imyitozo rwari rwubakiye iyi kipe.

UMURYANGO ufite amakuru avuga ko ikipe ya Rayon Sports ishobora gukorera imyitozo ku kibuga cya FERWAFA.


Comments

Karambizi Vincent 26 October 2017

Byatewe na Muvunyi Xavier yihenura,yiyibagije
Amateka y’iyi kipe itagira gicunga