Print

Miss Guelda niwe uzahagararira u Rwanda muri Miss Heritage Global-AMAFOTO

Yanditwe na: Martin Munezero 27 October 2017 Yasuwe: 2209

Shimwa Guelda wabaye Igisonga cya Mbere cya Nyampinga w’u Rwanda yatangaje ko yatumiwe mu irushanwa rya Miss Heritage Global 2017 ariko ko ataramenya neza igihe, ngo yatangiye kwiga Kaminuza kuri ubu.

Shimwa Guelda w’imyaka 20 y’amavuko areshya na metero imwe na sentimetero 76(1,76m) agapima ibiro 57. Ni we wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda, Iradukunda Elsa w’imyaka 19 y’amavuko, Guelda yanahawe ikamba rya Nyampinga w’Umuco mu mwaka wa 2017.

Uyu mukobwa uretse kuba yarabaye igisonga cya mbere cya nyampinga w’U Rwanda 2017 ni nawe wegukanye ikamba rya nyampinga w’umuco 2017.Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru UMURYANGO yahamije ko akimara kubona ubutumwa yahise aganira n’abandi bakobwa b’abanyarwandakazi bamubanjirijeyo kugirango amenye byimbitse ibijyanye n’iri rushanwa.

Yagize ati “ Ntabwo ari njye batumira gusa abategura irushanwa baganiriye na Rwanda Inspiration Back Up ifite mu nshingano gutegura Miss Rwanda.Barabimbwiye nditeguye ibindi bijyanye n’iri rushanwa tuzabamenyesha cyane ko n’itariki azaberaho ntarayimenya.”

Uyu mukobwa w’imyaka 20 y’amavuko avuga ko nta bindi bidasanzwe bikorerwa muri iri rushanwa ahubwo ko ajya gusa neza na Miss Rwanda 2017 aherukamo.

Yabwiye UMURYANGO kandi ko kugeza ubu yamaze gutangira kwiga Kaminuza aho ari gukurikirana amasomo ya Marketing mu mwaka wa mbere muri University of Kigali mu mujyi wa Kigali.

Miss Guelda agiye guserukira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga y’ubwiza abisikana na begenzi be barimo miss Hirwa Uwase Honorine uri mu irushanwa rya miss Earth 2017 riri kubera muri Philippines ndetse na Nyampinga w’u Rwanda 2017 Iradukunda Elsa nawe uri guhatana muri Miss World 2017.

Mu mwaka w’2015, Nyampinga w’Umurage, Keza Joannah, yabaye uwa kane mu marushanwa y’Ubwiza bushingiye k’Umurage ku Isi mu birori byabereye muri Afurika y’Epfo.Uyu mukobwa yabashije kuza mu 10 ba mbere mu bakobwa bagera muri 45 bahagarariye ibihugu byabo.

Kuwa 20 Gashyantare 2017, Mutoni Jane waserukiye u Rwanda mu irushanwa mpuzamahanga ry’ubwiza, Miss Heritage Global Pageant yatahanye umwanya wa kabiri.

Miss Mutoni Jane yagizwe igisonga cya mbere cya Miss Heritage Global Pageant 2016-2017 mu gihe Umufaransakazi witwa Théodora P. Marais yabaye uwa mbere.

Ni ku nshuro ya kane u Rwanda rwitabiriye irushanwa rya Miss Heritage Global risanzwe ribera muri Afurika y’Epfo

REBA AMAFOTO:

Miss Guelda ni igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2017 akaba na nyampinga w’umuco


Shimwa Guelda yabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda yabikoreye kuko yagiye atsinda amajonjora atandukanye


Comments

Robert 27 October 2017

Kuki utabyambara kndi washukaga mugenzi wawe yabayarabyambaye biragaragara kowakabaye uwambere kunenga