Print

Ese guhagarika Hakizimana biraza kuba igisubizo cy’ibibazo by’imisifurire bivugwa mu Rwanda?

Yanditwe na: 27 October 2017 Yasuwe: 399

Ku munsi w’ejo taliki ya 26 Ukwakira 2017, nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryahagaritse umusifuzi wo ku ruhande Hakizimana Ambroise kubera uburangare yagize ku gitego cya kabiri ikipe ya APR FC yatsinze AS Kigali mu mukino wa shampiyona uheruka.

Umutoza w’ikipe ya AS Kigali Nshimiyimana Eric nyuma y’uyu mukino yatsinzwe na APR FC yavuze ko uretse n’umukino wa APR FC,atigeze yishimira penaliti yahawe Rayon Sports ku mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona warangiye abanganyije 1-1.

Seninga Innocent umutoza w’ikipe ya Police FC yashinje umusifuzi kwitwara nabi mu mukino w’umunsi wa mbere yatsinzwemo na Etincelles FC ibitego 3-1, aho yamushinje kwanga igitego batsinze akavuga ko habaye kurarira kandi ntakwabayeho.

Nshimiyimana ntiyishimiye penaliti yahawe Caleb

Kugeza ubu benshi mu batoza bo mu Rwanda bagenda bikoma imisifurire ndetse rimwe na rimwe bakavuga ko gutsindwa kwabo ahanini guterwa n’imisifurire ikiri hasi ndetse FERWAFA itajya isuzuma ngo ifatire ibihano bikarishye abasifuzi batunzwe agatoki.

Ikibazo cy’imisifurire mibi gikomeje kuba agatereranzamba mu Rwanda aho uretse uyu mwaka, n’umwaka ushize benshi mu batoza ndetse n’abakinnyi bagiye bavuga ko bibwe aho uwibukwa cyane ari umunyezamu Ndoli jean Claude ubwo ikipe ya AS Kigali yari imaze gutsindwa na Rayon Sports ibitego 2-1 ndetse atunga agatoki umusifuzi ku gitego cya kabiri aho yavuze ko yasunitswe na rutahizamu wa Rayon Sports bigatuma atsindwa igitego.Nyuma y’umukino yavuze amagambo akomeye anenga abasifuzi ko batangiye kubogamira kuri Rayon Sports nkuko bari basanzwe babikorera APR FC ikipe yari amaze imyaka myinshi akinira.

FERWAFA ireberera umupira w’amaguru mu Rwanda ikomeje gusabwa na benshi kwita ku myitwarire y’abasifuzi kuko benshi mu batoza bakomeje kugaragaza ko batacyishira imyitwarire y’abashinzwe kuyobora imikino.